Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Nyuma yo kuva mu gihome, Farious yatunguye abafana be i Kigali

Big Farious wari umaze iminsi mu buroko aryozwa guha inzoga umwana ukiri muto, mu buryo butunguranye yitabiriye igitaramo cy’umusogongero wa album ya mbere ya Two4Real.

Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo yafunguwe ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2015. Kuwa Gatandatu nibwo uyu muhanzi yagaragaye bwa mbere mu ruhame ndetse abasha kuririmbira abafana bamugaragarije ko bamwishimiye mu buryo bukomeye.

Kuwa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira ahagana saa munani z’ijoro nibwo Charly & Nina baririmbye muri iki gitaramo cya Two4Real. Mu buryo butunguranye, Big Farious yasanze aba bakobwa ku rubyiniro bahita baririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Indoro’.
Farious akigera imbere y’abafana, bose bahagurukiye icya rimwe bamukomera mu mashyi abandi bavuza induru bagaragaza ko bamwishimiye mu buryo bukomeye nyuma y’ibibazo yari amaze iminsi anyuramo.
Big Farious yafatanyije na Charly &Nina mu ndirimbo 'Indoro'
Nta magambo menshi Big Farious yavuze, yasuhuje abafana arangije araririmba. Mu gusoza yavuze ko yishimiye uburyo bamwakiriye kandi ko nyuma y’ibibazo akazi k’umuziki gakomeje.
Nyuma yo kuva mu gihome, Big Farious yahise ajya muri studio kwa Producer Piano akora indirimbo yise ‘Ab’Isi’.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi akomoza ku buzima yanyuzemo ubwo yari afunzwe, ibyo yahamenyeye ndetse iyo wumvise iyi ndirimbo yose wumva ko yayanditse ashingiye ku bibazo amazemo iminsi.
Ni ubwa mbere Farious yari agiye kuririmba nyuma yo gufungurwa
Hasi ni gutya yaje yambaye
Louis Munana (wahagarariye Malawi muri BBA, Farious na Nkusi Arthur
Nyuma yo gufungurwa ngo akazi k'umuziki karakomeje
Big Fizzo


Nyuma yo kuva mu gihome, Farious yatunguye abafana be i Kigali Nyuma yo kuva mu gihome, Farious yatunguye abafana be i Kigali Reviewed by Unknown on Tuesday, November 03, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.