Abasifuzi babwiye Ferwafa ko bagiye guhagarika kujya ku bibuga niba batishyuwe arenga 46 000 000 Frw
Abasifuzi n’Abakomiseri b’umupira w’amaguru mu Rwanda, barangije kubwira Ferwafa ko batazongera gukandagira mu kibuga mu gihe bigeze ku munsi wa munani wa shampiyona batishyuwe ibirarane byabo bingana na 46,207,500 Frw.
Ibi, bikaba byavuye mu nama yahuje Abasifuzi n’ Abakomiseri kuri uyu wa kane tariki ya 22/10/2015, inama ahanini yigaga ku kibazo cy’ibi birarane Ferwafa ifitiye abasifuzi kuva mu mwaka wa shampiyona ushize.
Abasifuzi bandikiye Ferwafa bayibwira ko kwihangana byanze
Abitabiriye iyi nama, bagaragarije abayobozi babo ibibazo bamaze iminsi bahura na byo mu minsi itambutse, harimo kunanirwa kwitabira imwe mu mikino, ahanini biturutse ku mwenda munini bafitiwe na Ferwafa kuri ubu ungana na miliyoni mirongo ine n’esheshatu, ibihumbi magana abiri na birindwi n’amafaranga magana abiri n’atanu(46,207,500 Frw.)
Ibi birarane, bikaba ari ibya shampiyona ya 2014-2015 ndetse n’imikino itanu ya shampiyona ya 2015-2016.
Kimwe mu bitarashimishije abasifuzi ni uburyo umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaulle atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yari yabasezeranyije byo kubishyura amafaranga yabo mbere yuko shampiyona itangira, aho icyo gihe bari bafitiwe miliyoni 43 z’umwenda. Shampiyona ngo yaje gutangira ntacyo babwiwe ndetse kugeza ku munsi wa gatandatu ubuyobozi bwa Ferwafa bukaba nta cyo bwari bwarakoze kuri ibi.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’abasifuzi butangaza ko nyuma y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, aba basifuzi n’Abakomiseri batazongera gusubira mu kibuga mu gihe nta gikozwe. Ibi byaba bivuze ko kuva ku itariki ya 3 Ugushyingo, Abasifuzi batazongera kugaragara ku bibuga nibaba batri bahabwa amafaranga yabo yose.
Abasifuzi bababajwe nuko umuyobozi wa Ferwafa yababeshye
Ferwafa ikaba ikomeje kugenda biguru ntege mu kwishyura abasifuzi, nyamara yararangije kubona amafaranga arenga miliyoni 370(500 000 US $) aturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, mu gihe yanabonye amadorali ya Amerika ibihumbi 350(256 200 000 Frw) aturutse muri AZAM yo gufasha shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka nkuko umunyamabanga w’iri shyirahamwe aherutse kubitangariza Ruhagoyacu.
Aya mafaranga, akaba yiyongeraho ayagiye ava ku bibuga mu mikino ya shampiyona imaze gukinwa kugeza ku munsi wa gatanu. Iyi ntabwo ari inhsuro ya mbere havugwa ibirarane by’Abasifuzi muri Ferwafa, gusa ni ubwa mbere hafashwe umwanzuro wo kutazongera kujya mu kibuga niba ntagikozwe.
inkuru : Ruhagoyacu
Abasifuzi babwiye Ferwafa ko bagiye guhagarika kujya ku bibuga niba batishyuwe arenga 46 000 000 Frw
Reviewed by Unknown
on
Tuesday, November 03, 2015
Rating: