Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mu masengesho yo gusengera igihugu, Perezida Nkurunziza yamaganiye kure abatekereza ko i Burundi hashobora kuba

JPEG - 72.3 kb
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yakuriye inzira ku murima abantu bose batekereza ko ngo ibibera mu Burundi bishyira Jenoside, kuko ngo idashobora kuba na rimwe muri icyo gihugu.



Mu muhango wo gusengera igihugu kuri uyu wa Gatatu mu murwa mukuru I Bujumbura, Perezida Nkurunziza yavuze ko nta muntu n’umwe uzakunda u Burundi kurusha abaturage babwo cyangwa Imana yaburemye.
JPEG - 72.3 kb
Perezida Nkurunziza na Madamme we bakunda gusenga cyane.
Mu munsi wari ufite insanganyamatsiko:“Nitwitandukanya tuzashira, nitwifatanya tuzatsinda”, Perezida Nkurunziza yavuze ko hari abantu birirwa bigisha banatanga ubuhamya ko igihugu cye ibiri kuberamo bica amarenga ya Jenoside.
Nkurunziza yavuze ko nta Jenoside n’imwe ishoboka mu Burundi ndetse ko ababikora ari abifuriza ibyago u Burundi.
Perezida Nkurunziza yagize ati: “..Kuri abo birirwa bigisha ngo Jenoside I Burundi, nongeye kubabwira ko itazigera iba na rimwe.Iyo yo ntayo izaba rwose. Twamaganye indimi zose zirirwa zihanura ibyago ku gihugu cyacu.”
Bimwe mu bihugu bikomeye nk’u Bufaransa byatangiye gusaba ONU kugira icyo bakora mu maguru mashya mu gihugu cy’u Burundi.
Hari abapfuye, Ibihumbi by’abarundi bimaze guhungira mu bihugu bituranyi, hari n’amaraporo agaragaza ko hari abafunzwe bagaragaza ko badashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza.
Mu masengesho yo gusengera igihugu, Perezida Nkurunziza yamaganiye kure abatekereza ko i Burundi hashobora kuba Mu masengesho yo gusengera igihugu, Perezida Nkurunziza yamaganiye kure abatekereza ko i Burundi hashobora kuba Reviewed by Unknown on Sunday, November 15, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.