Umupfumu yaraguriye Perezida Pierre Burundi: Pierre Nkurunziza yahanuriwe numupfumu ko naramuka yongeye gusohoka mu gihugu bizaba bimurangiranye
Kuva ku italiki ya 13 Gicurasi 2015, ubwo abasirikare bari bayobowe na Gen. Godefroid Niyombare bari batangaje ko bahiritse Leta ariko uwo mugambi ukaza kuburizwamo mu buryo butunguranye, Perezida Pierre Nkurunziza ntarongera kurenga imbibi z’ u Burundi.
Ayo makenga ayaterwa n’ impamvu nyinshi zishingiye ku mutekano we bwite ariko ahanini ahorana impungenge zo kuba ageze imahanga ashobora gutabwa muri yombo bitewe n’ uko ibihugu byinshi bikomeye byamusabye kutongera kuyobora igihugu kuri manda ya 3 binyuranye n’ Itegeko Nshinga ariko we n’ agatsiko ke(CNDD FDD) bavunira ibiti mu matwi.
Perezida Nkurunziza ntiyemera opozisiyo imurwanya iba hanze y’ igihugu kuko mu mbwirwaruhame nyinshi yagiye avuga ko abanyapolitiki bamurwanya ari abanzi b’ igihugu.
Abo yita abanzi, bakorera kenshi mu Bubiligi ndetse na Canada basabye amahanga ko abayobozi bakuru benshi bakorana na Pierre Nkurunziza batabwa muri yombi kubera uruhare bafite mu bwicanyi bukomeje kuyogoza u Burundi.
Isesengura ryimbitse kandi ryigenga ryakozwe na Bwiza.com ryerekana ko aabarwanya Nkurunziza bimbuye mu Ihuriro CNARED bamuteze umutego ukomeye cyane ku buryo yibeshe akemera ko bahurira mu biganiro by’ amahoro hanze azahita atsindwa.
Iri sesengura rikomeza kandi kwibanda ku ngingo ijyanye n’ uburyo Nkurunziza na CNDD FDD bageze ku butegetsi atari uko banesheje ingabo zari za FAB ahubwo babifashijwemo n’ ibiganiro bya Arusha muri Tanzania.
Kuba rero , Nkurunziza yakwemera gusubira hanze mu biganiro kandi aribyo byamuhaye ingoma yaba asubiye ku birutse.
Nyuma y’ ibiganiro by’ amahoro bya Leta y’ u Burundi n’ imitwe y’ inyeshyamba yayirwanya yaje kwanzura amasezerano yo guhagarika imirwano , impande zombi zari zarumvikanye ko manda za Perezida wa Repubulika zitagomba kurenza 2 kuba rero yarivugurije ni umusalaba yahetse atazashobora gutura.
Iri sesengura tugerageje kurihuza n’ amatohoza yagiye agaragaza ko Leta y’ u Burundi ifite itegura imigambi mibi ngo gukorana na FDLR ndetse kwigizayo abasirikare bakuru bahoze muri FAB bo mu bwoko bw’ Abatutsi byerekana ko Perezida Nkurunziza ari mu bihe bikomeye kuko na bagenzi be babanye mu ishyamba ndetse banasangiye ubutegetsi atabizeye.
Uko bimeze kose, kuba Perezida Nkurunziza yihisha mu gihugu cye birumvikana ko atakwizera kujya hanze kuko amahanga hafi ya yose amutegeka ko yahitamo inzira y’ ibiganiro mu gukemura ikibazo cyugarije u Burundi.
Ibyo kuganirira hanze na opozisiyo y’ abanyapolitiki bamurwanya, Nkurunziza yahisemo guhangana akoresheje intwaro.
Umupfumu yaraguriye Perezida Pierre Burundi: Pierre Nkurunziza yahanuriwe numupfumu ko naramuka yongeye gusohoka mu gihugu bizaba bimurangiranye
Reviewed by Unknown
on
Sunday, November 15, 2015
Rating: