Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ingaruka 3 zikomeye zishobora kuzabera umutwaro umwana wa Paccy na Licklick kubera ihangana ryabo

Ingaruka 3 zikomeye zishobora kuzabera umutwaro umwana wa Paccy na Licklick kubera ihangana ryabo
Inkuru y’urukundo rwa Paccy na Licklick, yagiye igaruka cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, akenshi bitewe n’uburyo babyitwayemo nyuma y’uko babyaranye, bagashwana bakanabwirana amagambo mabi cyane. Ibi ariko, bifite ingaruka zishobora kuzabera umutwaro umwana babyaranye.
Uburere bw’umwana akenshi si ibyo yatojwe gusa, ahubwo ni n’ibyo yakuze abona ababyeyi be bakora, ndetse imyitwarire y’ababyeyi ninayo igira uruhare runini mu kwereka umwana umurongo azerekezamo ubuzima bwe, cyane ko burya abana bato baba bafite ubushobozi bwo kwigana no gutora imico y’ababyeyi be n’abandi babana cyane. Ku mwana wa Licklick na Paccy, hari ingaruka zishobora kuzamubera umutwaro niba ababyeyi be nta ngamba bafashe ku mibanire n’ubwumvikane bwabo. Ingaruka eshatu zikomeye aba babyeyi bakwiye kwirinda ko zazagera ku mwana wabo, nizo tubasobanurira muri iyi nkuru:
1. Gukurana agahinda ko guhangana no gucyurirana kw’ababyeyi be
Hari umuhanga mu by’ubumenyi bw’imibanire y’abantu wagize ati: “Impano isumba izindi umugabo akwiye guha umwana we, ni ukumukundira nyina, naho urugero rwiza kurusha izindi umugore akwiye guha umwana we, ni ukumwubahira se”. Kuri Paccy na Licklick bo, uwavuga ko nta kubahana no gukundana birangwa hagati yabo ntiyaba abeshye, ndetse bananiwe no kubigumana mu mutima bahanganira ku karubanda babinyujije mu ndirimbo, buri umwe akora iyitwa “Ntabwo mbyicuza” acyurira uwo babyaranye. Ni umutwaro uremereye cyane ku mwana, gukura yumva ko se na nyina bahangana kandi ntibanihe akabanga ahubwo bakabishyira hanze mu buryo bweruye, ibi bikaba byanatuma hari ibikomere azakurana ku mutima.

Hari ababyeyi benshi baba baranasezeranye, babona hagati yabo hatangiye kuza umwuka mubi no guhangana, bakiyemeza kohereza abana babo mu mashuri aho biga baba mu kigo, cyangwa bakabohereza mu miryango, banga gusa ko abana babo bazakurira mu ntonganya n’ihangana ry’ababyeyi babo. Kuba Licklick na Paccy bo babikora bakanabinyuza mu binyamakuru, bishobora kuzabera umutwaro ukomeye umwana babyaranye, nyamara kuba batumva ibintu kimwe kandi bakaba batagikundana, ntibivuga ko banereka umwana wabo ko ibintu byarenze urugero.
2. Gukura abona ko kuvuka kwe ari cyo kibazo kiri hagati ya se na nyina
Ubwo byatangiraga kuvugwa ko Paccy atwite inda ya Licklick, babanje kubihakana bivuye inyuma, ariko nyuma y’iminsi micye baza kubyemera. Bagiye berekana ko bakundana cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, buri umwe akerekana ko atewe ishema n’umukunzi we ndetse nta wigeze avuga undi nabi mbere y’uko babyarana. Nyamara ibi byaje kuzamba nyuma y’uko babyaranye, ndetse biza kugera ku ntera yo guhangana babwirana amagambo mabi binyuze mu ndirimbo no mu bitangazamakuru. Ibi bishobora kuzabera umutwaro ukomeye uyu mwana wabo, agakura yumva ko urwango no guhangana kwa se na nyina byaje nyuma y’uko avutse, bikaba byamutera ibikomere bitoroshye ku mutima.
3. Gukurana ipfunye mu rungano rwe, mu bo bigana,…
Iyo umwana wese atangiye amashuri abanza cyangwa ay’incuke, abazwa inshuro nyinshi amazina y’ababyeyi be, mu gihe cyose mwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri akeneye ibijyanye n’imyirondoro y’abanyeshuri. Kuba Paccy na Licklick bashaka gukomeza guhangana mu buryo bweruye biciye mu ndirimbo no mu bitangazamakuru, nta kabuza igihe cyazagera umwana wabo agaterwa ipfunwe no kuvuga mu ruhame ko aba ari bo babyeyi be, dore ko uyu mwana nawe akomeza kugenda aba icyamamare kandi akamenyekana cyane kubera amateka ya se na nyina yuzuyemo ihangana rikomeye.
Nta mwana waterwa ishema no kuba urungano rwe ruzi amateka mabi y’ababyeyi be, kuba bazi ko nyina yatandukanye na se nyuma yo kumubyara, kuba buri wese acyurira undi mu ruhame n’ibindi byinshi bishobora kubera umwana umutwaro akumva ko ababyeyi bamwibarutse bazwiho kutoroherana no guhangana ku karubanda.
paccy
Umwanzuro: Ibyabaye byarabaye, ibyavuzwe byaravuzwe ariko Paccy na Licklick bakwiye kwibuka ko n’ubwo badakundana bafitanye igihango gikomeye cyo kuba barabyaranye. Kuba barabyaranye ntibabane ubwabyo birasanzwe kandi sibo ba mbere bibayeho, ariko nanone guhangana bashyira hanze ibihangano bitazigera bisaza, ni ukugwiza imitwaro izaremerera umutima w’umwana wabo.
Mu bantu bakwiye kwigiraho, harimo nka K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace, nabo babyaranye bagatandukana nyamara ibyo batoza umwana wabo bikaba bizamufasha gukurana umutima utuje. Mu byo Miss Bahati Grace agaragaza kenshi ko atoza umwana yabyaranye na K8 Kavuyo, higanzamo gukunda gusenga, gukunda ishuri, gukunda abantu n’ibindi nk’ibyo. Ikigeretse kuri ibyo, ntabwo Miss Bahati Grace cyangwa K8 Kavuyo bigeze basebanya cyangwa ngo babwirane amagambo mabi mu ruhame, bagaragaje ko bubahana nyamara ntawabura kuvuga ko hagati yabo bazi ko ibintu byose bitagenze neza, ariko birinda kwereka umwana wabo ibyatuma akuka umutima cyangwa agakurana ubwihebe.
Ingaruka 3 zikomeye zishobora kuzabera umutwaro umwana wa Paccy na Licklick kubera ihangana ryabo Ingaruka 3 zikomeye zishobora kuzabera umutwaro umwana wa Paccy na Licklick kubera ihangana ryabo Reviewed by Unknown on Tuesday, November 03, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.