Desire Luzinda Yatunguwe n’ Abanyeshuri Ba Kaminuza Yaririmbiye Aho Kubyina Bagashaka Kumukora Kugitsina “REBA HANO AMAFOTO”
Desire Luzinda yakoreye igitaramo muri Kaminuza ya Nkumba muri Uganda abanyeshuri bamukoreraho ubufindo kugeza ubwo bamwe bashatse kumwabika ubusa abandi bagashaka kumukora ku gitsina.
Luzinda wubatse wamenyekanye cyane ubwo hakwirakwizwaga amafoto ye yambaye ubusa mu mpera za 2014 yahuye n’uruva gusenya ubwo yataramiraga abanyeshuri ba Nkumba University bose bakamwereka ko bashishikajwe no gukora ku mubiri we kurusha indirimbo yaririmbye.
Nk’uko RedPepper yabitangaje, ubwo Desire Luzinda yageraga imbere y’abafana bari bafite umurindi n’akavuyo gakomeye. Ab’imbere bashagaye uyu mukobwa kugeza ubwo bamwe banyuzaga telefone hagati y’amagure bashaka gufotora imyanya ye y’ibanga abandi bakarwanira kumukorakora.
Amafoto yo muri ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 30 Ukwakira agaragaza neza ko Desire atari yorohewe na gato. Hari abasore b’ingufu bashakaga kumusanga ku rubyiniro ngo bamubyinishe ari nako bamwiyegereza.
Desire Luzinda Yatunguwe n’ Abanyeshuri Ba Kaminuza Yaririmbiye Aho Kubyina Bagashaka Kumukora Kugitsina “REBA HANO AMAFOTO”
Reviewed by Unknown
on
Monday, November 02, 2015
Rating: