Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Bakuyeho iby'inzika n'inzigo ; Uncle Austin, Knowless Butera, Dj Zizou, Producer Clement na Roberto (Amafoto)


Bakuyeho iby'inzika n'inzigo ; Uncle Austin, Knowless Butera, Dj Zizou, Producer Clement na Roberto (Amafoto)
Nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza ndetse n’amahari hagati y’umuhanzi Uncle Austin na Dj Zizou n’inzu ya Kina Music ibarizwamo umuhanzikazi Knowless Butera, kuri ubu bongeye kwiyunga nyuma y’ubushyamirane bwari bwuririye ku ndirimbo ‘Teamo’.

Ubwumvikane bucye hagati ya Uncle Austin n’aba bagenzi be [Kina Music, Knowless, na Zizou Al Pacino] bikaba ahanini byaratewe n’indirimbo ‘Teamo’  umuhanzikazi Knowless yakoranye n’umunya Zambia Roberto uzwi cyane mu ndirimbo ‘Amarurah’ gusa mu ikorwa ry’indirimbo ‘Teamo’ hakaza kubaho ibisa n’uburiganya nk’uko Uncle Austin yabyemezaga akaza kutayiririmbamo nyamara yaragize uruhare rukomeye ngo Roberto ayigemo.

Ibi rero bikaba byarakuruye ibisa no gushyamirana hagati yabo aho Uncle Austin yemezaga ko yariganyijwe ndetse indirimbo iza gusohoka ibibazo hagati yabo bitaracyemuka, gusa kugeza ubu umuhanzi Roberto akaba ari mu Rwanda ari nabwo abapfaga indirimbo yakoranye na Knowless bongeye kugaragara biyunze ndetse bagaragaza akamwenyu n’umwuka mwiza hagati yabo.

Kanda hano wumve unabashe gutunga ‘Te Amo’yari yabyuye umwuka mubi kuri ubu bakaba bahisemo kwiyunga



Aba bose kandi bakaba bakomeje kugenda bagaragaza ndetse banashimangira ko biyunze ibintu bimeze neza hagati yabo kuva ku mugoroba wo kuwa gatanu ubwo bahuraga ndetse bagafata n’amafoto y’urwibutso nka gihamya y’uko nta mwuka mubi ukirangwa hagati yabo.









- See more at: http://www.eachamps.rw/article/1140/Bakuyeho-iby-inzika-n-inzigo---Uncle-Austin--Knowless-Butera--Dj-Zizou--Producer-Clement-na-Roberto--Amafoto.html#sthash.r0m6xMt6.dpuf
Bakuyeho iby'inzika n'inzigo ; Uncle Austin, Knowless Butera, Dj Zizou, Producer Clement na Roberto (Amafoto) Bakuyeho iby'inzika n'inzigo ; Uncle Austin, Knowless Butera, Dj Zizou, Producer Clement na Roberto (Amafoto) Reviewed by Unknown on Monday, November 02, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.