Igihugu cya Repubulika ya Centrafurika, cyazahajwe n’intambara, cyashyizeho italiki nshya ya 27 y’ukwezi kwa 12 yo gukoresha amatora ya Perezida n'ay'abagize inteko ishinga amategeko.
Abategetsi bavuga ko, icyiciro cya kabiri cy’amatora, gishobora kuzaba ku italiki ya 31 y’ukwezi kwa mbere umwaka utaha, igihe byaba ngombwa.
Iryo tora rizabanzirizwa na kamarampaka izaba ku italiki 13 y’ukwezi kwa 12, ku mpinduka z’itegekonshinga. Ingingo zizahinduka zirimo manda ntarengwa ebyiri za Perezida z’imyaka itanu.
Amatora yari ateganyijwe hagati mu kwezi kwa 10, ariko yigijwe inyuma kubera urugomo rwongeye kwaduka mu murwa mukuru , Bangui.
Umuryango mpuzamahanga, washishishikarije abategetsi gukoresha amatora uyu maka, ku cyizere cy’uko amahoro yagaruka muri repubulika ya Centrafurika.
Ese ntabwicanyi mu matora muri Centrafrika ni mu Kwezi kwa 12
Reviewed by Unknown
on
Tuesday, November 10, 2015
Rating: