Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

AMAFOTO Y'UBUKWE BWA KATE GUSTAVE AKABA UMUNYAMAKURU WA RADIO 10 BWARI HATARI=====>AMAFOTO

Nkurunziza Gustave benshi bazi nka MC Kate Gustave mu itangazamakuru no mu mwuga akora wo kuyobora ibirori, yarushinganye n’umukunzi we bari bamaze igihe kirekire bakundana.
Nyuma y’imyaka itandatu n’amezi atanu yari ashize bakundana, MC Kate Gustave na Nyiransabimana Esther basezeraniye kubana akaramata mu muhango abaye ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2015 mu Rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 i Nyamirambo.

Ubukwe bwa Kate Gustave ukorera Radio 10 bwatashywe na benshi mu banyamakuru bakorana na we, abahanzi, abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru, inshuti n’abavandimwe akomokamo.
Tom Close ni we wahagarariye Kate Gustave nk’umubyeyi wa gikirisitu wahamije isezerano rye n’umugore we Nyiransabimana Esther. Mu basore bari bagaragiye Kate Gustave harimo Producer Clement na we usanzwe asengera mu Badiventisiti b’Umunsi wa karindwi.
Nyuma yo kwambikana impeta y’urudashira n’umukunzi we, Kate Gustave yabwiye IGIHE ko yiteze impinduka nyinshi ziganisha ku byiza mu rugendo rushya atangiranye n’umukunzi we.
Ngo nk’uko mu myaka irenga itandatu bamaze bakundana na bibazo byabaye hagati yabo, no muri uru rugendo rushya bafatanyije ngo azakomeza gukora igishoboka agororokere umugore we.
Yagize ati “Ni ibintu bishimishije kuko ubu natangiye ubundi buzima, ubu natangiye ubundi buzima ngomba kubanamo n’umugore wanjye w’isezerano. Kuba ngiye kubana n’umukunzi wanjye w’igihe kirekire biranshimishije cyane, urukundo rwacu ruzakomera kurushaho”.
Kate Gustave n’umugore we batuye mu rugo rushya ku Mumena i Nyamirambo.
AMAFOTO Y'UBUKWE BWA KATE GUSTAVE AKABA UMUNYAMAKURU WA RADIO 10 BWARI HATARI=====>AMAFOTO AMAFOTO Y'UBUKWE BWA KATE GUSTAVE AKABA UMUNYAMAKURU WA RADIO 10 BWARI HATARI=====>AMAFOTO Reviewed by Unknown on Tuesday, November 10, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.