Mu rucyerera rwa none tariki ya 31 Ukwakira 2015-mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru aho bakunze kwita murukomo habereye impanuka ikomeye mu masaha ya ya mu gitondo maze abantu barindwi bahita bitaba imana abandi barakomereka nkuko amakuru abitangaza.
Iyi mpanuka yabereye ku Muhanda wa Gatuna-Rukomo -Kigali
, nkuko ababonye iyi mpanuka batangajeyatewe n’umuvuduko ukabije.
Iyi modoka yaritwaye abantu bari batashye ubukwe bagera ku icyenda ariko 7 bahita bitaba imana nkuko abari hafi yaho iyi mpanuka yabereye .
Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Spt Ndushabandi Jean Marie Vianney,mukiganiro agiranye nabanyamakuru yemeje iby’iyi mpanuka .
Spt Ndushabandi yakomeje avuga ko .muri aba bantu bagera 9 bari muri iyi modoka bamwe muribo bari basanzwe bacuruza Kanyanga.
Spt Ndushabandi yagize ati: ” iyi modoka yirukaga cyane iva Gatuna yerekeza i Kigali kubera ko yari ipakiye Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe.”
Spt Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya kare kuko ngo iyi modoka yashakaga kwinjira i Kigali mu gitondo.”
Gatuna-Rukomo:Impanuka ikomeye yahitanye 7 abandi barakomereka
Reviewed by Unknown
on
Saturday, October 31, 2015
Rating: