Musore Nawe Mukobwa Niba Warazahajwe No Kumva Wahora Ukora Imibonano Mpuza Bitsinda Dore Uko Wabyirinda
Benshi mu bakiri bato kugera mu basheshe akanguhe bakunda guhora batekereza ibijyanye n’ibitsina, kugeza ubwo bahinduka abagaragu babyo.
Bimwe mu byagufasha kwirinda guhora ubitekerezaho
Guhitamo inshuti neza: Mu gihe incuti zawe n’abanyeshuri mwigana batangiye kuganira ibintu biganisha ku bitsina, kugira icyo ubivugaho byatuma kugenzura ibitekerezo byawe birushaho kukugora. Akenshi ushobora guhunga ibyo biganiro ariko ukirinda kubereka ko wigize umukiranutsi, ukanirinda kubaha urwaho rwo kuguserereza.
Irinde imyidagaduro irimo ubwiyandarike: Imyinshi mu myidagaduro yo muri iki gihe iba irimo urukozasoni, ubwiyandarike, indirimbo zisembura imibiri n’ibindi, iba igamije kubyutsa irari ry’igitsina mu gihe Bibiliya igaragaza ko utaba warabaye inganzwa y’umubiri ngo wubahishe Imana.
Bibiliya igira iti “ Ni mucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana.” (2 Abakorinto 7:1).
Kugira irari ry’igitsina ubwabyo si bibi
Ubundi Imana ijya kurema umuntu yari iziko imuremanye irari ry’igitsina kandi hari igihe gikwiriye azarihaza mu buryo bukwiriye ubwo azaba amaze kurushinga n’uwo yamugeneye.
Kubw’ibyo, nugira irari ry’ibitsina ntugatekereze byinshi ntuzigere utekereza ko uri umuntu mubi cyangwa uri umunyangeso mbi cyane.
Dukwiye kwibuka ko irari ry’igitsina rishora mu cyaha naho icyaha kiganisha ku rupfu bityo iyo uhesheje Imana icyubahiro n’umubiri wawe ikurinda uburwayi,ubumuga,urupfu n’ibindi.
Gusa amahitamo ni ayawe
Nkuko bigaragara muri Bibiliya mu Bakorinto ba Mbere 6:20, haravuga ngo uhimbaze Imana yawe mu mubiri no mu mwuka wawe, kuko ari wowe rusengero rwayo.
Icyo wazirikana ni uko ari wowe uzihitiramo ibyo uhozaho ibitekerezo. Ubishatse ushobora kuba indakemwa mu mitekerereze no mu myifatire.
Musore Nawe Mukobwa Niba Warazahajwe No Kumva Wahora Ukora Imibonano Mpuza Bitsinda Dore Uko Wabyirinda
Reviewed by Unknown
on
Saturday, October 31, 2015
Rating: