Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ibintu ushobora kuba utari uzi kuri Whatsapp


Ibintu ushobora kuba utari uzi kuri Whatsapp

Whatsapp imaze kuba application dukoresha kurusha izindi mu buzima bwacu bwa buri munsi, Aho usanga Itakiri iyitirirwaga urubyiruko gusa ahubwo nabakuze basigaye bayikoresha. Whatsapp isigaye ikoreshwa mu kazi, abategura ibirori, abatabariza abandi, abatangiraho amatangazo n’ibindi bikorwa usanga bitanga umusaruro. Hari byinshi ushobora kwigira kuri kompanyi yakoze Whatsapp, Uburyo babashije kugeza Whatsapp ku rwego iriho ubu.
Dore ibintu ushobor kuba utari uzi kuri application ikunzwe kurusha izindi ariyo Whatsapp

1.Whatsapp yatangijwe muri 2009

Whatsapp yatangijwe muri 2009
Whatsapp yatangijwe muri 2009
Whatsapp yatangijwe nabahoze ari abakozi ba YAHOO! Aribo BRIAN ACTON na mugenzi we JAN KOUM icyo gihe TWITTER na FACEBOOK byari bifite amahirwe yo kubaha akazi ariko ntibyakunda, Niko guhitamo kwikorera kugiti cyabo.

2.Kwamamaza

Whatsapp ntijya yamamaza nkizindi application
Whatsapp ntijya yamamaza nkizindi application
Whatsapp ntiyigeze ikora igikorwa icyari cyo cyose cyo kuyamamaza haba kuri internet cyangwa ubundi buryo ubwaribwo bwose. Ndetse ntiyigeze yamamariza kompanyi iyariyo yose ibicishije ku rubuga rwayo cyangwa muri application yayo. Ntabamhanga yaba yarahaye akazi ibaguze ahandi, Ndetse ntanubwo yigeze igenera amashimwe abayikoresha nkuburyo bwo gukurura abakoresha application yabo.  Muri make ni aka wamugani ngo Akeza karigura!

3. Abakozi ba Whatsapp

Whatsapp Inc ifite abakozi 55 gusa!
Whatsapp Inc ifite abakozi 55 gusa!
Kugeza ubu, Whatsapp Inc ariyo kompanyi yakoze application ya Whatsapp, igizwe n’abakozi mirongo itanu n’abatanu (55) gusa. Ikaba ariyo kompanyi kwisi ifite umubare wabakozi muto ugereranyije n’abakiriya aha serivisi. Aho umukozi umwe aba ashinzwe abantu miliyoni icyenda (9millions) zabari gukoresha Whatsapp icyarimwe.

4.Uburyo Abantu bakoresha Whatsapp

Imibare igaragazwa na Whatsapp
Imibare igaragazwa na Whatsapp
Whatsapp kugeza ubu irabarura ubutumwa bwoherezwa ku munsi busaga miliyari cumi n’icyenda(19Billions) ndetse hakakirwa ubusaga miliyari mirongo itatu n’enye (34 billions).Byongeyeho  miliyoni Magana atandatu (600millions) zamafoto zoherezwa hakoresheje Whatsapp buri munsi ndetse tutibagiwe na video zigera kuri miliyoni ijana(100 millions) zose.

5.Kwiyongera kwabayikoresha

Whatsapp yunguka abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni
Whatsapp yunguka abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni
Nkuko bitangazwa na Whatsapp Inc, bavuga ko bunguka amakoresha Whatsapp bashya basaga miliyoni yose (1milion) buri munsi. Uyu muvuduko ukaba ntayindi kompanyi iyariyo yose wawusangana.

6.Abakoresha Whatsapp

Abakoresha Whatsapp
Abakoresha Whatsapp
Nubwo wumva ngo buri munsi niko Whatsapp yunguka abantu miliyoni, ibasha kubagumana ndetse bagakomeza kuyikoresha buri munsi. Habarurwa 70% kwabakoresha Whatsapp babasha kuyikoresha buri munsi. bitandukanye ni zindi application usanga abazikoresha rimwe na rimwe gusa!

7.Whatsapp ugereranyije n’izindi application

Whatsapp iri kumisonga mu zikurwa kuri google playstore
Whatsapp iri kumisonga mu zikurwa kuri google playstore
Whatsapp iri ku isonga rya applications zo kohererezanya ubutumwa. Uretse ko whatsapp ushobora kuyibona uciye ku rubuga rwayo arirwo Whatsapp.com/android (kubakoresha android) utiriwe ujya muri Playstore, ibi ntibiyibuza kuza ari iya gatanu muri kurwa kuri Playstore kurusha izindi ku isi.

8. Amafaranga Whatsapp yaguzwe

Whatsapp yaguzwe akayabo kagera kuri miliyali 19
Whatsapp yaguzwe akayabo kagera kuri miliyali 19
Nubwo twe tuyibonera Ubuntu, ntibivuze ko abayikoze ntaho bungukira. Uretse amadolari 0.99 y’Amerika uba usabwa gutanga nyuma yo gukoresha whatsapp mugihe cy’umwaka, ahandi abashinzwe Whatsapp bakuye amafaranga ni mu kugurisha Whatsapp ikegurirwa kompanyi ya Facebook. Uku kwegurira Whatsapp kompanyi ya Facebook byatwaye akayabo gasaga miliyari 19 z’amadolari zose!
Aya akaba ataratanzwe yose icyarimwe.  Nkuko byatanzwe na Facebook, ku itariki ya 19 gashyantare 2014 Facebook yishyuye abashinze Whatsapp miliyari 4 (4billion USD) z’amadolari, ibaha imigabane muri kompanyi ya FACEBOOK ingana na miliyari 12 (12billion USD) z’amadolari ndetse babongeraho indi migabane ingana na miliyari 3 z’amadolari (3billion USD) itabashwa kugurishwa abandi. Byose hamwe bikab ari miliyari cumi n’icyenda zose kuri Whatsapp yari imaze imyaka itanu ikora gusa!
Ibi nibyo twabahitiyemo kubagezaho ibindi byerekeye Whatsapp na Kompanyi yayikoze tuzagenda tubibagezaho mu nkuru z’ubutaha.
Ibintu ushobora kuba utari uzi kuri Whatsapp Ibintu ushobora kuba utari uzi kuri Whatsapp Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, August 21, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.