Djihad Bizimana yishimira igitego yari amaze gutsinda |
Ni umukino wabimburiraga iyindi muri CECAFA Kagame Cup ya 2015, watangiye ikipe ya APR FC ibizi neza ko kugirango igere ku ntego zayo muri iyi mikino, igomba gutangira itsinda umukino wa mbere yahuriragamo n’abanya Sudani kuri stade nkuru y’igihugu cya Tanzania.
APR FC yahabwaga amahirwe mbere y’umukino, ni yo nu bundi yatangiye ihanahana neza gusa abasore bayo barimo Michel Ndahinduka bakagenda bahusha uburyo bwinshi bwatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya APR nubundi yagitangiye isatira nubwo abasore ba Al Ahly Shandy banyuzagamo bakagerageza umunyezamu Ndoli wari wongeye kugaruka mu izamu rya APR FC ku mukino ukomeye.
Mu gihe ba rutahizamu b’iyi kipe bakomezaga gusimburana guhusha ibitego byabazwe, Bizimana Djihad yaje kwifatira icyemezo ku munota wa 64 w’umukino, ubwo yatsindaga igitego ku ishoti yari atereye inyuma y’urubuga rw’amahina, ni nyuma yaho ba myugariro ba Al Ahly Shandy batari bashoboye gukiza izamu neza.
Ikipe yo muri Sudan na yo yagerageje gusatira mu minota yanyuma, ariko birangira APR FC yegukanye amanita atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.
APR FC ikaba izongera gukina kuwa kabiri tariki ya 21/7/2015 yisobanura na Heegan yo muri Somalia.
Abakinnnyi babanjemo mu kibuga: Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga, Rwatubyaye, Kodo, Ngabo, Djihad, Yannick, Papy(wasimbuwe na Buteera Andrew), Fiston(wasimbuwe na Iranzi Jean Claude), Mubumbyi(Wasimbuwe na Issa Bigirimna) na Ndahinduka Michel.
CECAF KAGAME CUP:APR FC 1-0 Al Ahly Shandy. Djihad ahesheje intsinzi APR ku mukino wa mbere
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Saturday, July 18, 2015
Rating: