Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Dore Ibintu 5 bitangaje ku mukobwa King James yakoresheje muri “Ndagukunda”




King James yakoresheje Mariam mu ndirimbo “Ndagukunda” (Ifoto/Ma-Riva)

Umutoniwase Yvette, umukobwa King James yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye nshya yitwa "Ndagukunda” yaciye ibintu hose ku mbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram.

Hari ibintu 5 bitangaje kuri we.


1. Kwatura ko ari mwiza bihebuje


Iki, ni kimwe mu bintu bitangaje Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamenye kuri uyu mukobwa.

Uyu mukobwa yatangiye kugibwaho impaka cyane ubwo hose kuri izi mbuga abantu bohererezanyaga ifoto we ubwe yanditse kuri "status” ye kuri WhatsApp ko abizi neza ko ari mwiza, ndetse ko atitaye ku bababazwa n’abarangazwa n’ubu buranga bwe.

Kuri iyo foto, hari handitseho amagambo agira ati"Ubwiza bwanjye ni ubwanjye njyenyine, wowe bibabaza ihangane kuko nzi ko benshi mubabazwa n’uko nteye; ndi mwiza weee… Imana yarampaye pe!”

Uku kwatura ko ari mwiza byabaye impamvu y’ibiganiro kuri benshi bashidukiye kureba uko uyu mukobwa ateye, n’uko yamenye ko ahebuje mu bakobwa beza b’i Kigali, kuko bijya bivugwa ko huzuye ibizungerezi.

2. Afite umugabo w’umuhanzi


Umutoniwase, wamamaye ku ifoto handitseho ko yitwa Mariam, izina bakunze kumwita, asanzwe abana n’umugabo we witwa Deelex uririmba mu njyana ya Kadunde Style.

Uyu mugabo we, ufite "dreadlocs”, akora n’akazi ko kuvanga indirimbo (Deejay) ariko by’umwihariko akaba ahugiye mu kwagura no kumenyekanisha impano ye y’ubuhanzi.

Akenshi bakunze kuba bari kumwe, bafatanye agatoki ku kandi, ibintu banagaragariza cyane ku mbuga nkoranyambaga.

3. Yagaragaye mu ndirimbo z’abahanzi TNP na Jules Sentore


Indirimbo Gwede Gwede ya TNP igaragaramo uyu mukobwa, ikaba ari n’imwe mu ndirimbo yatangiye kugaragariramo.

Asanzwe akorana bya hafi n’abahanzi, kuko uretse TNP no mu ndirimbo nshya "Kora Akazi” ya Jules Sentore uyu mukobwa azayigaragaramo. Iyi yo izasohoka mu minsi iri imbere.

Uretse ibi, asanzwe anakina filimi, agaragara mu yitwa "Igikomere”, aho akina yitwa Sandra.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hanagaragaraho amafoto ye ari kumwe n’abandi bahanzi harimo iya Mico The Best, kandi avuga ko yuzura n’abahanzi kuko bahura kenshi mu bikorwa bye bya buri munsi.

4. Kuvuga ko ari mwiza ntibyamucitse

Benshi mu banyakigali bakibona amagambo y’Umutoniwase bacitse ururondogoro bibaza niba yayanditse abishaka cyangwa byamucitse, ariko ni amagambo ye akoresha kenshi mu mvugo ze.

Yanditse ko azi neza ko ari mwiza, kandi ko azi ko hari "benshi babazwa n’uko ateye”, ariko ko "ubwiza bwe ari ubwe wenyine.”

Aganira n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umutoniwase yagize ati "hari abajya babona nshyize ifoto yanjye nko kuri WhatsApp cyane cyane abakobwa bakambwira ngo wiriye, ngo uriyemeye ariko nta muntu ngenderaho, nabishyizeho biriya, njye nandika ibintu uko niyumva.”

Yongeraho ati "N’abanditse ibitekerezo kuri ariya magambo n’iriya foto abenshi ni abakobwa ntabwo njye ngendera ku bantu nkora ibindimo kandi ntabwo wabuza abakuvuga kuvuga n’abanzi bahoraho. None se ko n’ejo nzashyiraho ibindi; mpora mpinduranya ibyo nandika (status) bitewe n’uko mbyutse.”

Ati "biriya kugira ngo bigere hose ni umuntu wabyamamaje abishyira kuri instagram numva birantunguye kuko nari nanditse ibintu bisanzwe kandi ntacyo bintwaye kuko ni amarangamutima yanjye, hari n’abatangiye kwandika ngo nkundana na King James, baba bavuga ibyo bishakiye.”

5. Afite sosiyete (campany) y’abakobwa yise "Ikaze mu Beza”


Umutoniwase avuga ko arangamiye kwagura ibikorwa bya sosiyete ye ikora akazi ko kwakira abantu mu birori "Protocol” n’ibijyanye nabyo mu birori bikomeye, ubukwe n’ibindi.

Iyi sosiyete yayise "Ikaze mu beza”, aho akorana n’abakobwa b’uburanga mu gutanga izi serivisi.



Dore Ibintu 5 bitangaje ku mukobwa King James yakoresheje muri “Ndagukunda” Dore Ibintu 5 bitangaje ku mukobwa King James yakoresheje muri “Ndagukunda” Reviewed by ibigezwehobyose on Sunday, July 19, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.