Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Breaking:Rwanda Education Board(REB) yatangaje itariki yo kwaka inguzanyo ku bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, cyatangaje ko abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mashami yayo uko ari atandatu n’ abacikanwe kwaka inguzanyo y’ amashuri umwaka ushize, batangira kuzisaba kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga kugeza Kuwa 08 Kanama 2015.
Iyi nguzanyo izakwa muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD.
Mu Itangazo ryo kuwa 13 Nyakanga, REB yatangaje ko nyuma y’uko aba banyeshuli bazaba bamaze kuzuza ibyemezo by’ubudehe, bagomba kujya gusaba inguzanyo y’amashuri banyuze ku rubuga rwa internet rw’Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi, REB.

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi, Olivier Rwamukwaya, aherutse gutangaza ko kwaka inguzanyo muri Banki Itsura amajyambere, BRD, bizongera umubare w’abishyura iyi nguzanyo bari baradohotse.
Icyo gihe yagize ati “Uzasinyana amasezerano n’Ikigo cy’imari azajya yumva ko afite ideni rya Banki ifite ububasha bwo kumukurikirana.”
Abanyeshuri bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2014/2015 bagera ku bihumbi 14.
Hagati aho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amasomo y’ubumenyi ngiro, Albert Nsengiyumva, yavuze ko hari kuganirwa ku bigendanye n’uko abanyeshuri bize amasomo y’ubumenyi ngiro nabo batangira kuzajya bahabwa inguzanyo zo kwiga muri Kaminuza.
Yagize ati “Dushoboye gufasha umuntu kugira ngo abe yabona inguzanyo idahenze imufashe kubona ubumenyi twaba tumuhaye amahirwe yo kubona icyo yimarira[…].”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyi ngiro, WDA, kivuga ko kugeza ubu Abanyeshuri biga imyuga n’amasomo y’ubumenyi ngiro basaga 96000 naho 60% by’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda akaba ari ay’abikorera.
Breaking:Rwanda Education Board(REB) yatangaje itariki yo kwaka inguzanyo ku bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda Breaking:Rwanda Education Board(REB) yatangaje itariki yo kwaka inguzanyo ku bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, July 15, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.