Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Hirya no hino kw’isi harimo aba Pasiteri bakorera Shitani bakabeshya ko buzura Umwuka wera Basambanya Abagore Mu matorero:AMAFOTO>>>

pasteur11
Abantu benshi muri iki gihe urabona basenga ubutitsa ku buryo hibazwa impamvu kuri ubu aribwo icyo gikorwa cyitabiriwe kurusha indi minsi yabayeho.  Hari abavuga ko birimo guterwa n’uko igihe cy’imperuka kiri hafi ku bemera Bibiliya, igitabo cy’Imana, abandi bakavuga ko hari abashinga amatorero bagamije ubucuruzi kuko basanga indi mirimo igoye kugirango umuntu yibesheho n’izindi mpamvu.

pasteur
N’ubwo abakozi b’Imana bigaragara ko bagenda baba benshi muri iki gihe, haranibazwa niba  koko bose bakorera Imana, ahanini bitewe n’ibikorwa bya bamwe bituma umuntu abibazaho. Mu minsi ishize umukobwa watanze ubuhamya bw’uburyo yasambanijwe n’Umupasiteri w’aho asengera. Yavuze ko yamusabye kumusengera bageze mu cyumba cy’amasengesho, pasiteri  azana amavuta amusiga umubiri wose maze agenda amusengera ku buryo yashidutse (umukobwa) pasiteri  yarangije kumusambanya atabizi.  Uyu mukobwa yavuze ko yabwiwe na Pasiteri ko Imana yamutumye gukora icyo gikorwa cy’urukozasoni  kugirango amukuremo amadayimoni .
Ku bemera Imana nanjye ndimo, icyaha cy’ubusambanyi ni icyaha cy’urukozasoni Imana yanga urunuka, hakibazwa uburyo Imana yakoresha iyo nzira ngo ikize abafite ibibazo. Imana n’ubushobozi bwayo tuzi, yakoresha abakozi bayo gukiza abantu bakoresheje ubusambanyi?

Ntabwo aba ari abakozi b’Imana nk’uko babyiyitirira, ahubwo ni abakozi ba Shitani. Ntabwo umuntu w’Imana yafasha abantu akoresheje ubusambanyi, uwo ni umunyabyaha ukwiriye gusengerwa ahubwo.
Hari icyo nibaza: Ese wowe usaba gusengerwa, ukagera igihe pasiteri nk’uyu akubwiye ko Imana yamutumye kugukuramo amadayimoni akoresheje ubusambanyi, ukabyemera ukumva ko aribyo, uzi neza ko ari icyaha Imana yanga n’ubwo n’ibindi byaha ari uko, ubwo bijiji bwo kubyemera uba wabukuyehe? Kuki akubwira ibintu nk’ibyo ukamutega ugutwi kugeza igihe agusambanije? Ese ni ubujiji, ni ukumwizera,  ni iki?
Abantu bakwiye kumenya ko abiyita abakozi b’Imana ari  abantu nk’abo kandi ko hari benshi bagenzwa na twinshi. Niyo mpamvu mukwiye kwitondera ibyo bavuga n’ibyo bakora n’ubwo nta wakwirengagiza ko hari abatumwe n’Imana bigaragarira mu bikorwa byabo.
Ubundi buhamya ni umuntu ufite ubumuga bw’amaguru wasabwe  na pasiteri amafaranga ibihumbi 300 ngo azamukigize ubwo bumuga. Uwo muntu ugendera ku mbago yatangaje ko yari amaze gutanga ibihumbi 100 ariko abonye adakira   yaje gukeka ko uwo mu Pasiteri ari umutekamutwe. Uwo mu pasiteri ayobora urusengero rumwe muri Kigali. Uwo mugabo yaje kubura byose kuko yabuze amafaranga ye, ntiyanakira ubumuga bwe.
paste
Abiyita abakozi b’Imana nk’uyu bareze muri iki gihe, dukwiye kubitondera kuko tuzashiguka baducucuye utwacu, banadukorere  iby’imfura mbi.
Gusenga si bibi ariko kandi dusabe Imana ubwenge kuko turebye nabi aya masengesho twirirwamo,  yadusenyera cyangwa akadutera ibindi byago bikomeye.
Nawe se, hari ababyuka kare cyane cyane igitsinagore ngo bagiye mu masengesho, bakirirwa iyo bakagaruka mu gicuku kandi bikaba buri munsi. Hari n’abafata urugendo rurerure ngo bagiye mu Butayu cyangwa ahandi….Ese bimaze iki kwirirwa mu masengesho, ukibagirwa izindi nshingano zo murugo nko kurera abana, kumenya uko biriwe, icyo bariye, kwita ku rugo rwawe n’ibindi…Ibi bidakozwe neza harimo nuko byasenyera umuntu.
Hano hanze hari abantu benshi bafite akarimi karyoshye, tugakurikiye katugeza mu byago tutakwikuramo, dukwiye kugira ubwenge kandi tugasenga cyane kuko na Bibiliya ivuga ko ibihe bya nyuma bizarangwa n’abahanuzi b’ibinyoma benshi kandi ko bazajya bakora ibitangaza mu izina ry’Imana.
Turusheho kwegera Imana cyane  ku giti cyacu nubwo no guterana n’abandi ari byiza kugirango dushobore gusobanukirwa n’Ijambo ryayo rizatuma tumenya abiyita abakozi bayo mu by’ukuri nab’ibinyoma.
Hirya no hino kw’isi harimo aba Pasiteri bakorera Shitani bakabeshya ko buzura Umwuka wera Basambanya Abagore Mu matorero:AMAFOTO>>> Hirya no hino kw’isi harimo aba Pasiteri bakorera Shitani bakabeshya ko buzura Umwuka wera Basambanya Abagore Mu matorero:AMAFOTO>>> Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, July 15, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.