Abagize itsinda rya Urban Boyz batoranyijwe mu bahanzi
bagomba kuririmba mu birori bikomeye byo gutanga ibihembo bya muzika byiswe
‘Hipipo Music Awards’ bizahuriramo ibyamamare bisaga 500 bizaba byaturutse mu
bihugu bitandukanye bigize Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Urban Boyz bemeza ko ari umwanya
ukomeye bahawe wo kugaragariza abahanzi bagenzi babo bo mu karere urwego
umuziki wabo ugezeho ndetse bikazababera igihe cyiza cyo kumenyana no kungurana
ibitekerezo n’ibindi byamamare bimaze kubaka izina mu Uganda, Kenya, Tanzania
no muri Afurika muri rusange.
Mu kiganiro na Safi, yavuze ko we na
bagenzi be bakimara guhabwa ubutumire bwo kuririmba muri ibi birori
bazahuriramo n’abandi bahanzi b’ibihangange, byabashimishije cyane ndetse ngo
biteguye kuzakora uko bashoboye bakazahavana amanota meza.
Yagize ati “Ntabwo ari amahirwe buri
muhanzi nyarwanda wese yabonye. Tuzakora uko dushoboye twereke aba bahanzi bose
bazitabira ibi birori ko Urban Boyz ari abahanzi bakomeye mu Rwanda kandi
bamaze kugera ku ntambwe ikomeye mu muziki. Tuzakoresha ingufu zose tuhavane
amanota meza, hazaba hari abahanzi bakomeye cyane mu karere, turashaka kubereka
ko natwe dukomeye”
Urban Boyz na Knowless ni bamwe mu
bahatanira ibihembo bya Hipipo Music Awards mu cyiciro cya East Africa Super
Hit gihuriwemo na Tayali (Urban Boys Ft Iyanya), Sitya Loss( Eddy Kenzo),
Ndagushima (Ommy Dimpoz), Number One( Diamond Platnumz), Nishike (Touch Me) (
Sauti Sol), Love You Everyday(Bebe Cool), Kioo (Jaguar) na Baramushaka(
Knowless).
Muri ibi birori Urban boyz
izaririmbana n’abandi bahanzi barimo Grace Nakimera, Buchaman, Urban, Trojans,
Irene Namatovu, Bobi Wine, Good Life, Navio, Bebe Cool n’abandi.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya HIPIPO Music Awards bizaba ku itariki ya 7 Gashyantare 2015 muri Wonder World Auditorium iherereye Kansanga.
Urban Boyz izaririmbira imbere y’ibyamamare bisaga 500 muri Uganda
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Friday, January 30, 2015
Rating: