Nirere Ruth benshi bazi nka Miss Shanel na mugenzi we Uwineza Josiane wiyise Miss Jojo ni bamwe mu bahanzi bafatwa nk’ababoneye izuba benshi muri muzika nyarwanda igezweho mu cyiciro cy’ab’igitsinagore.
Aba bombi batangiye kuvugwa cyane mu myaka ya 2007 na 2008 ubwo basaga nk’abafungurira amarembo abandi bakobwa muri muzika kuko ari bo bonyine wabonaga bafite intego ndetse n’ishyaka ryo kuzana impinduka, iterambere no guhatana na basaza babo mu cyitwa showbiz nyarwanda.
Mu mwaka wa 2008 nibwo Miss Jojo yasohoye indirimbo yitwa ‘Mbwira’ ari nabwo yatangiye gushinga imizi mu muziki, yagiye akomeza kwigaragaza cyane ndetse benshi bakamubonamo ubushobozi.
Muri iyo myaka nibwo wabonaga umuziki nyarwanda usa nk’ufite imbaraga kuko wasaga nk’uwongeye kubyuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Miss Shanel na Miss Jojo ni bamwe mu bahanzi bagaragaraga nk’abahanganye iteka haba mu miririmbire, kwigaragaza ndetse n’ibindi byinshi abahanzi bahuriraho muri rusange.
Mu kugaragaza ubushongore n’ubukaka bw’abakeba muri muziki nyarwanda, IGIHE izajya ibagereranya hagendewe ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza koko ibikorwa buri wese afite bityo abakunzi ba muzika cyangwa abafana b’aya matsinda bakibonera by’ukuri ufite imihigo kurusha undi.
Ikiri ingorabahizi kugeza ubu mu bahanzi nyarwanda, ni imitungo itimukanwa bafite ndetse no kumenya amafaranga buri wese afite kuri banki. Bitandukanye cyane no mu bindi bihugu aho usanga umutungo wa buri muhanzi uzwi ndetse bikorohera itangazamakuru gushyira abahanzi mu byiciro hagendewe ku mafaranga baba barasaruye mu muziki.
1.Imyaka bamaze mu muziki
Miss Shanel amazemo imyaka 11
Vs
Miss Jojo amazemo imyaka 9
2.Amashuri bize
Miss Shanel yize amashuri yisumbuye, akomereza mu ishuri rya Muzika
Vs
Miss Jojo yarangije Kaminuza
3.Album bamaze gukora
Miss Shanel afite album imwe yise Ndarota
Vs
Miss Jojo afite album ebyiri ‘ Genesis’na ‘Woman’
4.Abahanzi bakomeye bakoranye na bo
Miss Shanel yakoranya na Wyre wo muri Keny na Mesach Semakula wa Uganda
Vs
Miss Jojo yakoranye na Kidumu w’i Burundi na DNG wa Kenya
5.Ibitaramo bakoreye hanze y’u Rwanda
Miss Shanel yakoze ibitaramo bibiri i Burayi
Vs
Miss Jojo yakoze ibitaramo bitatu: muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi
6.Ibikombe bamaze gutwara mu muziki
Miss Shanel yatwaye Salax Award muri 2009
Vs
Miss Jojo nawe atwara Salax Award ya 2010
Miss Shanel yitabiriye irushanwa rya Pearl of Africa inshuro eshatu nta gihembo yahawe
Vs
Miss Jojo yitabiriye Pearl of Africa Awards muri 2008 yegukana n’igihembo, yanatwaye igihembo cya Rector Excellence Award mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda(UNR).
7.Ubuzima bwabo bwite
Miss Shanel arubatse
Vs
Miss Jojo aracyari ingaragu
8.Uko bakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga
Miss Shanel
Facebook: 372
Twitter: Nta n’umwe
Instagram:Ntayo agira
Miss Jojo
Facebook:3, 239
Twitter: Ntayo
Instagram: Ntayo agira
9.Imirimo bakora hanze y’umuziki
Miss Shanel ni umwalimu wa muzika mu Bufaransa
Vs
Miss Jojo akora muri Ambasade y’Abanyamerika mu Rwanda
10. Sosiyete bamamariza
Bombi ntazo
Ingingo 10 zitandukanya abakeba Miss Jojo na Miss Shanel
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, January 29, 2015
Rating: