Nirere Ruth benshi bazi nka Miss Shanel na mugenzi we Uwineza Josiane wiyise Miss Jojo ni bamwe mu bahanzi bafatwa nk’ababoneye izuba benshi muri muzika nyarwanda igezweho mu cyiciro cy’ab’igitsinagore.
Aba bombi batangiye kuvugwa cyane mu myaka ya 2007 na 2008 ubwo basaga nk’abafungurira amarembo abandi bakobwa muri muzika kuko ari bo bonyine wabonaga bafite intego ndetse n’ishyaka ryo kuzana impinduka, iterambere no guhatana na basaza babo mu cyitwa showbiz nyarwanda.
Mu mwaka wa 2008 nibwo Miss Jojo yasohoye indirimbo yitwa ‘Mbwira’ ari nabwo yatangiye gushinga imizi mu muziki, yagiye akomeza kwigaragaza cyane ndetse benshi bakamubonamo ubushobozi.
Muri iyo myaka nibwo wabonaga umuziki nyarwanda usa nk’ufite imbaraga kuko wasaga nk’uwongeye kubyuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Miss Shanel na Miss Jojo ni bamwe mu bahanzi bagaragaraga nk’abahanganye iteka haba mu miririmbire, kwigaragaza ndetse n’ibindi byinshi abahanzi bahuriraho muri rusange.
Mu kugaragaza ubushongore n’ubukaka bw’abakeba muri muziki nyarwanda, IGIHE izajya ibagereranya hagendewe ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza koko ibikorwa buri wese afite bityo abakunzi ba muzika cyangwa abafana b’aya matsinda bakibonera by’ukuri ufite imihigo kurusha undi.
Ikiri ingorabahizi kugeza ubu mu bahanzi nyarwanda, ni imitungo itimukanwa bafite ndetse no kumenya amafaranga buri wese afite kuri banki. Bitandukanye cyane no mu bindi bihugu aho usanga umutungo wa buri muhanzi uzwi ndetse bikorohera itangazamakuru gushyira abahanzi mu byiciro hagendewe ku mafaranga baba barasaruye mu muziki.
1.Imyaka bamaze mu muziki

Vs

2.Amashuri bize

Vs

3.Album bamaze gukora

Vs

4.Abahanzi bakomeye bakoranye na bo

Vs

5.Ibitaramo bakoreye hanze y’u Rwanda

Vs

6.Ibikombe bamaze gutwara mu muziki

Vs


Vs

7.Ubuzima bwabo bwite

Vs

8.Uko bakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga
Miss Shanel



Miss Jojo



9.Imirimo bakora hanze y’umuziki

Vs

10. Sosiyete bamamariza
Bombi ntazo
Ingingo 10 zitandukanya abakeba Miss Jojo na Miss Shanel
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, January 29, 2015
Rating:
