Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

U Rwanda na Kenya basinye amasezerano ibindi bihugu bya EAC bidakozwa

Guverinoma ya Kenya n’u Rwanda zashyize umukono ku masezerano y’Ubufatanye mu bukungu n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, mu gihe hari ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba bitarumva neza iyo mikoranire.
Amasezerano ‘Economic Partnership Agreement, EPA’ hagati ya EAC na EU, afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’yii miryango yombi, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

EPA yarangije kuganirwaho mu Ukwakira 2014 ariko kuyashyiraho umukono biragorana, nyuma y’uko u Bwongereza bwivanye muri EU, Uganda na Tanzania byasabaga ko yongera kuganirwaho.
Ambasaderi w’u Rwanda i Bruxelles ahari n’icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, EU, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane yashyize kuri twitter amafoto agaragaza u Rwanda, Kenya na EU bishyira umukono kuri ayo masezerano.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, mu gihe Kenya yari ihagarariwe na Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda, ubucuruzi n’amakoperative, Adan Mohamed.
Ati “Kenya n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano ya EPA, nibyo bihugu bya mbere bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba biyasinye.’’
Gusa Tanzania iheruka guha rugari ibihugu bya EAC bishaka gusinya kuri ayo masezerano amaze imyaka isaga itanu aganirwaho, aho yagaragaje inyungu zishobora kuzayavamo zazarutwa n’igihombo kizavuka kuri ibi bihugu bifite inganda zikiri nto.
Kenya yo yari ikeneye cyane ko ayo masezerano ashyirwaho umukono kugira ngo ibashe kugeza ibicuruzwa byayo ku isoko ry’i Burayi itatswe imisoro, ariko Tanzania ishimangira ko nta nyungu EPA izazanira EAC ahubwo izaha isoko rigari ibihugu byo muri EU bifite inganda zateye imbere, ibicuruzwa byabo bikiharira amasoko yo mu karere.

Minisitiri Kanimba ubwo ashyira umukono ku masezerano
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania, Dr. Aziz Mlima, muri Nyakanga yavuze ko igihugu cye kititeguye gusinya kuri aya masezerano ashobora kuzana ibihombo kuri EAC kurusha inyungu.
Ati “Impuguke zacu zasesenguye neza ko uburyo ayo masezerano yakozwemo, ko EPA itazungura inganda zacu muri Afurika y’u Burasirazuba. Ahubwo azatuma zisenyuka kuko ibihugu byateye imbere biziharira isoko ryacu.”
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba, yabwiye The East African ko abanyepolitiki bakwiye gushyira imbere inyungu z’akarere muri rusange kurusha iz’igihugu ukwacyo, bagashyira umukono kuri ayo masezerano “y’ingirakamaro ku karere”.
Yagize ati: “Ibibazo biri kugenda bigaragazwa kuri aya masezerano ya EPA ni ibibazo byatekerejweho mbere kandi ingamba zihagije zo kubyirinda zashyizwe mu masezerano ya nyuma mu rwego rwo kurengera inganda zacu zikiri nto.”
Yakomeje agira ati: “Niba mu gihe kiri imbere hari impungenge ku bukungu bwacu, dushobora kongera tukabiganiraho. EPA ntabwo ari bibiliya. Twumvikanye ko nyuma ya buri myaka itanu tuzajya twongera tukaganira kandi tukagenzura uko amasezerano yashyizwe mu bikorwa. Niba hari igihugu gisanze kitarungukiye muri EPA, gishobora kuzamura icyo kibazo kikaganirwaho”.
Ibihugu byo muri EAC byohereza cyane muri EU, Ikawa, indabo, itabi, icyayi, amafi n’imboga, mu gihe ibihugu byo muri EU byohereza muri EAC ibicuruzwa birimo imashini zo mu nganda n’ibyuma binyuranye, imodoka, imiti n’ibindi.
Birasaba ko ibihugu byose bya EAC bisinya kuri aya masezerano kugira ngo ashyirwe mu bikorwa nk’uko byemeranyijwe urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda, ubucuruzi n’amakoperative muri Kenya, Adan Mohamed, ashyira umukono ku masezerano
Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rwaburiye ibihugu bya EAC byanze gusinya ku masezerano y’ubufatanye n’u Burayi
U Rwanda na Kenya basinye amasezerano ibindi bihugu bya EAC bidakozwa U Rwanda na Kenya basinye amasezerano ibindi bihugu bya EAC bidakozwa Reviewed by Unknown on Thursday, September 01, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.