Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016
ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star 6 byakomereje mu Karere ka
Karongi aho abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa biyeretse abafana
n’akanama nkemurampaka baririmba mu buryo bwa Semi Live.
Abakunzi ba muzika bo mu Mujyi wa Karongi bishimiye kongera
gutarama n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda bahatanira irushanwa rya Primus
Guma Guma Super Star ya 6.
Iki gitaramo cyabereye mu gasentire ka Rubengera habura ibirometero
bime ngo ugera mu Mujyi wa Karongi. Nk’ibisanzwe bitabiriye ari benshi
cyane ndetse mbere gato y’uko gitangira bakaba bagaragaza ko bari
banyotewe no kongera gutaramana n’abahanzi bahatanira iri rushanwa.
Mu mwaka wa 2014 iri rushanwa riyoboye ayandi mu muziki mu Rwanda
ntabwo ryaciye muri aka karere, ryagarutse muri 2015 ndetse ryosojwe
ryegukanywe na Butera Knowlesss ukorera umuziki muri label ya Kina
Music.
Knowless Butera wegukanye igikombe muri 2015 azasimburwa n’umwe mu
bahanzi hagatai ya Bruce Melody, Christopher, Young Grace, Urban Boyz,
Allioni,Umutare Gaby, Jules Sentore, Bruce Melody, TBB, na Danny Vumbi.
Abahanzi bahatanira iri rushanwa bageze mu Mujyi wa Karongi ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane aho bakoreye imyitozo ya nyuma
baniyereka abafana babo muri bimwe mu bice by’Umujyi bagiye banyuramo.
Uganiriye na bamwe mu baturage bo muri Karongi, buri wese usanga
agaragaza ko afite amashyushyu yo kubona umuhanzi ashyigikiye muri iri
rushanwa ndetse benshi mu baturage bamaze kugerwaho n’inkuru y’uko aba
bahanzi bari mu Karere kabo bityo bose bakaba biteguye kwerekeza ahitwa i
Rubengera ahari bubere igitaramo cya semi live.
Igitaramo cya Roadshow i Karongi ni icya Kabiri mu bitaramo umunani
bigomba kubera hirya no hino mu gihugu. Abahanzi bose bameze neza ndetse
biteguye gutaramana n’abafana babo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21
Gicurasi 2016.
Buri muhanzi kandi yakoze iyo bwabaga mu myiteguro kugira ngo aze
gusubira i Kigali hari icyiyongeye ku musaruro we ari na wo
uzashingirwaho mu kugena uwahize abandi.

Abakunzi b’umuziki batangiye gususurutswa na MC Anita mbere y’uko abahanzi batangira kwiyereka abafana.
Christopher mu bahanzi biteguye gususurutsa PGGSS i Karongi
Khalifan, Safi na Young Grace mbere y'uko igitaramo cya PGGSS gitangira
Uncle Austin, Platini na Tom Close bitabiriye PGGSS i Karongi
Ubuyobozi bukuru bwa Bralirwa bwari bwaje kwihera ijisho
Abahanzi 10 bahatanira iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu ni:

Umutare Gaby

Bruce Melodie

Danny Nanone

Urban Boyz

Jules Sentore

Young Grace

Allioni

Christopher

Danny Vumbi

TBB

Allioni
ni we ubimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro. Mu ndirimbo ze nka
"Umusumuri" na ’Pole Pole’; abafana b’i Karongi bamweretse ko yaje mu
irushanwa bamukeneye. Yakurikijeho iyitwa "Impinduka" ari nayo
yasorejeho.

Umuhanzi
Jules Sentore asesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ze ziganjemo izirimu
njyana ya Gakondo. Ahavuye avuze ko yizuza igikombe bose bamuha amashyi.

Urban
Boyz ni bamwe mu bahanzi bishimiwe mu buryo bukomeye mu ndirimbo zabo
nka "Till I Die na Soroma Nsorome". Nabo bavuye i Karongi bavuze ko
bifuza kwegukana igikombe cya PGGSS.

Bruce
Melody asesekaye imbere y’abafana mu ndirimbo ze zirimo "Ndakwanga",
"Umutwe" na Ndumiwe. Nawe avuze ko imyaka itatu amaze mu irushanwa yumva
bigeze ngo ahabwe igikombe.

Umutare
Gaby mu ndirimbo "Mesa Kamwe", "Urangora" na "Ntunkangure", aririmbye
mu buryo bwa semi live asoza aririmba mu ijwi rye bwite anavuga ko yaje
mu irushanwa kwigaragaza nk’umuhanzi ushoboye.

Umuririmbyi
Danny Vumbi uje mu irushanwa ku nshuro ya mbere yageze i Karongi
abaririmbira "Ni Uwacu", "Ni Danger", n’izindi ze zakunzwe.

TBB
mu ndirimbo zabo "Vuza Ingoma", "Mbwiza Ukuri" n’izindi bari
kwiyerekana i Karongi bavuga ko na bo ari abahanzi bakwiye guhabwa
amahirwe muri Primus Guma Guma.

Danny
Nanone asesekaye imbere y’abakunzi b’umuziki i Karongi asukiranya
amagambo y’abaraperi mu ndirimbo ze. Ahereye ku yitwa "Njye Ndarapa".
Ayisoje asaba afana kuzamura amaboko bakerekana ko bashyigikiye injyana
ya Hip Hop. Danny ahise akurikizaho indirimbo "Tubiziranyeho yakoranye
na Urban Boyz.
Mu ndirimbo "Ikirori" ifite umudiho ukomeye, Danny Nanone abashije
guhagurutsa ibihumbi by’abafana bitabiriye PGGSS ya 6. Abafana bose
bamufashije kuyiririmba ari nako basimbukira mu kirere bayibyina.

Young
Grace na we ukorera umuziki muri Incredible Music aje avuga ko ari we
mukobwa wa mbere mu Rwanda uhataniye Primus Guma Guma Super Star inshuro
nyinshi. Yaririmbye iyitwa "Super Fly", "Ataha he" asoreza ku yitwa
"Hangover".

Christopher
ni we usoje igitaramo cya PGGSS mu Mujyi wa Karongi. Ni umwe mu bahanzi
bishimiwe cyane mu ndirimbo ze nka "Agatima", "Dutegereje Iki". Mu
ndirimbo ye "Birahagije", Christopher abashije gushimisha abakunzi be mu
buryo bukomeye. Asoje igitaramo bose baririmbana na we ndetse indirimbo
ze zose bamufashaga kuziririmba.