Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mu gitaramo cye, Nirere Shanel yagaragaje ubuhanga mu gucuranga (Amafoto)


Mu gitaramo cye, Nirere Shanel yagaragaje ubuhanga mu gucuranga (Amafoto)


Nirere Shanel ukorera umuziki mu Bufaransa yakoze igitaramo gisoza urugendo amazemo iminsi mu Rwanda aho yaje gusura umuryango, gutoza abaririmbyi no kwitabira ibitaramo.

Mu gitaramo yaraye akoze, Nirere Shanel [Miss Shanel] yerekanye ko yize byinshi muri Centre d’Études Superieures Musique et Danse de Poitou-Charentes. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere n’inshyashya mu ijwi rye bwite afatanyije n’abacuranzi, byabaye akarusho acuranga piano nk’umunyamwuga.
Shanel yakoreye igitaramo gikomeye muri Serena Hôtel mu ijoro ryo kuri Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2016 mu gusoza icyumweru cyahariwe abakoresha ururimi rw’Igifaransa.
Muri iki gitaramo Nirere Shanel yafatanyije n’abahanzi yahuguye mu majwi barimo uwitwa Daniella, Viatora, barumuna ba Liza Kamikazi [Kambere na Noella] cyo kimwe na Rick Passowrd na we uvuye kwiga umuziki mu Bufaransa.
Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe ahereye kuri “Byahebuje”, “Ndarota”,”Inshuti”, “Nakutaka”, “Uniguse” na nyinshi mu nshyashya yahimbye.
Nirere Shanel yanaririmbye indirimbo yise ‘You Complete Me’, yavuze ko ari ubwa mbere ayiririmbye mu gitaramo ndetse ngo yayihimbiye umugabo we Guillaume Favier wari witabiriye iki gitaramo avuye i Paris.
Yagaragaje ubuhanga bukomeye mu gucuranga piano
Yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu ndirimbo ‘Humura Rwanda’ yaririmbye afatanyije n’abakobwa yatoje kuririmba. Yacuranze piano abanyeshuri be baririmba mu mujyo umwe wumvikanagamo uburyohe bukomeye bw’amajwi, byumvikanisha ko babyize koko.
Shanel yashimiye Institut Français afata ‘nk’inkingi ikomeye mu muziki we’. Ati “Ndabashimira, mwampaye byinshi nkesha umuziki wanjye, ndashimira buri wese waje muri iki gitaramo’.
Umuyobozi wa Institut Français, Francine Meyer na we yavuze ko ari iby’igiciro cyinshi kuba ‘Nirere Shanel ari we waririmbye basoza icyumweru cya Francophonie’ ndetse ngo bishimira ko Igifaransa gihabwa agaciro gakomeye muri Afurika.
Umuyobozi wa Institut Français, Francine Meyer
Muri iki gitaramo Nirere Shanel yashyigikiwe n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, Mani Martin, Jules Sentore, Eric Soul [umuhungu wa Kayirebwa], Eric One Key n’abandi. Cyanitabiriwe n’ubuyobozi bwa Institut Français, umunyarwenya Atome, Aimable Twahirwa n’umugore we, Judo Kanobana[umwe mu bafasha cyane Shanel] n’abandi.
Mu minsi yamaze i Kigali, Shanel yagiranye ibiganiro n’abaririmbyi b’umwuga bifuza gukuza impano zabo mu buhanzi mu rwego rwo kubasangiza ibyo yize mu Bufaransa.
Yavuze ko azasubira mu Bufaransa muri iki cyumweru, ngo nagerayo azakomeza gukuza impano ye mu muziki. Ati “Ningerayo nzakomeza kuririmba, ni ugushakisha nyine no gukora ibindi bitaramo.”
Rick Password yabimburiye Shanel muri iki gitaramo
Rick Password na we yize umuziki mu Bufaransa
Shanel yaririmbye live mu gihe kirenga isaha
Judo Kanobana na Atome muri iki gitaramo
Umuhungu wa Kayirebwa n'inshuti ye bari baje gushyigikira Nirere Shanel
Shanel yatangiriye ku ndirimbo yakunzwe kera yitwa 'Byahebuje'
Umugabo wa Nirere Shanel yitabiriye iki gitaramo avuye i Paris
Abahanzi barimo Jules Sentore, Mani Martin na Gahongayire bazaniye Shanel impano arimo aririmba
Mani Martin na we yasanze Shanel ku rubyiniro
Producer Bill Gate na Aline Gahongayire
Aimable Twhairwa n'umugore we
Shanel yaririmbanye n'abana yatoje kuririmba
Nyuma y'iki gitaramo , Shanel agiye gusubira mu Bufaransa aho atuye
Nyuma y'iki gitaramo , Shanel agiye gusubira mu Bufaransa aho atuye
Nyuma y'iki gitaramo , Shanel agiye gusubira mu Bufaransa aho atuye
Herbert Rock yacuranze Saxophone benshi baranyurwa
Mu mudiho w'indirimbo za Nirere Shanel
Mu gitaramo cye, Nirere Shanel yagaragaje ubuhanga mu gucuranga (Amafoto) Mu gitaramo cye, Nirere Shanel yagaragaje ubuhanga mu gucuranga (Amafoto) Reviewed by Unknown on Monday, April 04, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.