Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Bangladesh :Umugabo ufite amashami nk’ayigiti ku mubiri agiye kuvurwa

Abul Bajandar bahimbye ‘l’homme-arbre’ kubera indwara y’uruhererakane yatumye ibiganza n’ibirenge bye bizaho ibintu bimeze nk’amashami y’igiti, agiye kubagwa akurweho ayo mashami atuma nta murimo abasha gukora.

Uyu mugabo ukomoka muri Bangladesh witwa Abul Bajandar, afite imyaka 26 y’amavuko; mu myaka 10 ishize nibwo yafashwe n’indwara yagiye ikura buhoro buhoro, ituma azana ibintu bimeze nk’amashami y’igiti ku ntoki.
Urubuga rwa ‘M6 Info’dukesha iyi nkuru rwatangaje ko uyu mugabo azabanza agasuzumwa mbere yo kubagwa ibi bintu by’amashami bipima ibiro bitanu biri ku biganza bye n’ibirenge.
Bajandar avuga ko agifatwa yagize ngo ni ibibyimba arwaye, ariko ngo byagiye bikura bihinduka ukundi.
Bajandar, azabagwa n’itsinda ry’abaganga b’inzobere, iki gikorwa kikazabera mu bitaro bya Dacca ‘Medical College Hospital de Dacca.’biherereye mu mu Mujyi wa Bangladesh.
Iyi ndwara idakunze kubaho imaze kuboneka ku bantu batatu ku Isi, ikaba yitwa ‘épidermodysplasie verruciforme’ uyu akaba ari uwa mbere igaragayeho muri Bangladesh, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Dacca, Dr Samanta Lal Sen.
Mu mwaka wa 2008, umuturage wo muri Indonesia yagaragaweho niyi ndwara, ikaba yari yaramufashe umubiri wose.
Ibirenge bye n'ibiganza byajeho ibintu bimeze nk'amashami y'ibiti

Bangladesh :Umugabo ufite amashami nk’ayigiti ku mubiri agiye kuvurwa Bangladesh :Umugabo ufite amashami nk’ayigiti ku mubiri agiye kuvurwa Reviewed by Unknown on Monday, February 01, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.