Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Telefone Zigezweho ugereranyije nuko zikunzwe

Niba uri kwibaza uko wamenya telephone igezweho ijyanye ni igihe turakugezho telephone 20 nziza kurusha izindi.
Urubuga Business Insider rwakoze urutonde rwa telefoni 20 nziza ushobora kugura mu ntangiriro z’uyu mwaka ndetse n’ibiciro byazo.
Ibi biciro bishobora guhinduka bitewe naho uyiguriye, bivuze ko ikiguzi kiri kuri telefoni ari igiciro fatizo.
1. iPhone 6S

iPhone 6S, niyo iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa telefoni nziza ushobora kugura, uretse kuba ikoze neza bigaragarira inyuma, abayitunze babasha kubona porogaramu nziza ndetse n’ibindi byiza bagezwaho n’uruganda rwa Apple. iPhone 6S igura amadorali 649.
iPhone 6S
2. iPhone 6S Plusku mwanya wa kabiri wa telefoni nziza ushobora gutunga mu ntangiriro z’uyu mwaka, haza iPhone 6S Plus nayo yakozwe n’uruganda rwa Apple.
Iyi telefoni ifite akarusho ko kugira 3D Touch ituma telefoni ibasha kumenya imbaraga ukoresheje mu kirahure cyayo (Screen) ubundi ikaguha uburyo butandukanye bwo kugera mu ma porogaramu. iPhone 6S Plus ihagaze ku madorali 749.
iPhone 6S Plus
3. Nexus 6PKu mwanya wa gatatu haza telefoni ya Nexus 6P, ikorwa n’uruganda Huawei rwo mu Bushinwa. Iyi telefoni yasohotse muri Nzeli 2015 ikoresha Android 6.0 ikaba igura amadorali 499.
Nexus 6P
4. Nexus 5XIndi telefoni nziza ushobora gutunga ni Nexus 5X nayo yakozwe n’uruganda Huawei. Uramutse utifuza gutunga imwe muri telefoni twavuze haruguru, ushobora kugura Nexus 5X kuko idashobora kugutenguha. Nexus 5X igura amadorali 379.
Nexus 5X
5. Samsung Galaxy S6 Edge+Samsung Galaxy S6 Edge+ nayo ni indi telefoni nziza ushobora gutunga dore ko ari n’imwe muri telefoni nziza uruganda rwa Samsung rwaba rwarigeze gukora. Samsung Galaxy S6 Edge+ igura amadorali 815.
Samsung Galaxy S6-Edge
6. Samsung Galaxy S6 EdgeMu mwaka wa 2015, uruganda rwa Samsung rwatangiye gukora telefoni nziza yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy S6 Edge, nayo ikaba imwe muri zo.
Nubwo idatandukanye cyane na Samsung Galaxy S6 yayibanjirije, Samsung Galaxy S6 Edge ifite ikirahure(Screen) gikoze neza kurushaho. Samsung Galaxy S6 Edge igura amadorali 600.
Samsung-Galaxy-S6-Edge
7. Samsung Galaxy Note 5Samsung Galaxy Note 5 nayo ni imwe muri telefoni nziza ushobora gutunga muri izi ntangiriro z’umwaka aho iza ku mwanya wa karindwi.
Uretse kuba ikoze neza bigaragarira inyuma (Design), yorohereza uyikoresha mu kwandika kuko igaragaza inyuguti neza. Samsung Galaxy Note 5 igura amadorali 740.
Samsung Galaxy Note-5
8. Samsung Galaxy S6Ku mwanya wa munani ku rutonde rwa telefoni nziza ushobora kwigurira muri izi ntangiriro z’umwaka haza Samsung Galaxy S6.
Uretse kuba igaragara neza, ibasha kumenya igikumwe (Fingerprint sensor) ndetse ikanakoresha uburyo bwa Samsung pay bwifashishwa n’abakiriya ba Samsung mu kwishyura. Samsung Galaxy S6 igura amadorali 600.
Samsung Galaxy S6
9. HTC One A9Ku mwanya wa 9 haza telefoni ya HTC One A9, iyi telefoni yagiye ku isoko muri Nzeli 2015 benshi bayitiranya na iPhone.
Uretse kuba ikoze neza (Design) n’imwe muri telefoni zigira amafoto meza ku buryo ushobora gukeka ko yafotowe n’ababigize umwuga. HTC One A9 igura amadorali 499
HTC One A9
10. Moto X PureMoto X Pure n’imwe muri telefoni zitangaje zakozwe n’uruganda rwa Motolora, iyi telefoni yashyizwe ku isoko umwaka ushize, ikoresha Android n’ubwo ifitemo zimwe muri porogaramu zihariye za Motorola. Moto X Pure igura amadorali 399.
Moto-X-Pure
11.OnePlus 2Ku mwanya wa 11 haza telefoni ya OnePlus 2 yakozwe n’uruganda OnePlus rwo mu Bushinwa, uretse kuba ari nziza ntihenze ugerereranyije n’izindi.
Iyi telefoni itarakwira cyane ku isoko igura amadorali 329, uyikeneye akaba ashobora kuyitumiza mu ruganda.
OnePlus 2
12. iPhone 6Kuri uru rutonde kandi haza iPhone 6, nubwo ishobora kuba imaze igihe kirenze umwaka iri ku isoko ni imwe muri telefoni nziza ushobora kwigurira igihe wumva ukeneye gutunga telefoni yo mu bwoko bwa iPhone kandi udahenzwe.
Uretse kuba idahenze ugereranyije n’izindi, ijya no gusa na iPhone 6S ku buryo utazizi atabasha kuzitandukanya. iPhone 6 igura amadorali 549.
iPhone-6
13. iPhone 6 PlusiPhone 6 Plus nayo ni imwe muri telefoni ushobora kwigurira mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyi telefoni idafite byinshi cyane itandukaniyeho na iPhone 6S Plus igura amadorali 649.
iPhone 6 Plus
14. HTC One M9HTC One M9 nayo ni imwe muri telefoni nziza ushobora gutunga muri uyu mwaka, nubwo nta porogaramu zidasanzwe ifite ugereranyije n’izindi ziri kuri uru rutonde igaragara neza cyane. HTC One M9 igura amadorali 550.
HTC One M9
15. Moto GUramutse ukeneye gutunga telefoni nziza kandi udahenzwe ushobora kwigurira Moto G.
Nubwo nta porogaramu ifite zidasanzwe ishobora gukora byinshi wakenera ndetse ifite igiciro cyoroheje cyane ugereranije n’izindi kuko igura amadorali 180 gusa.
Moto-G
16. OnePlus XKu mwanya wa 16 haza telefoni ya OnePlus X, ikaba ari telefoni isa neza kandi idahenze cyane kuko igura amadorali 250 gusa.
OnePlus-X
17. BlackBerry PrivIndi telefoni ushobora kugura muri izi ntangiriro z’umwaka ni BlackBerry Priv. Ikidasanzwe ni uko aho gukoresha porogaramu ya Blackberry nk’ibisanzwe yo ikoresha Android.
Ku muntu wifuza gukoresha android ndetse n’izindi porogaramu zitangwa na Google ariko na none adakeneye izikoresha ikirahure bakoramo igihe ukeneye kwandika (Touch Screen) yahitamo iyi. BlackBerry Priv igura amadorali 700.
BlackBerry Priv
18. Microsoft Lumia 950Ku mwanya wa 18 haza telefoni ya Microsoft’s Lumia 950, iyi telefoni ya Windows ikoresha porogaramu zikorwa n’uruganda rwa Microsoft.
Microsoft Lumia 950 ifata amafoto meza ndetse ushobora kuyicomekaho Mouse, keyboard na Monitor ukabasha gukoresha ubwoko bushya bwa Windows. Microsoft’s Lumia 950 igura amadorali 600.
Microsoft Lumia 950
19. BlackBerry ClassicNiba ukunda telefoni zo mu bwoko bwa Blackberry ushobora kwigurira BlackBerry Classic, nubwo ikoze nk’izindi telefoni zo muri ubu bwoko ifite akarusho ko kuba wakoresha ikirahure bakoramo (touchscreen) ndetse n’aho bandikira hasanzwe (physical keyboard). Blackberry Classic igura amadorali 379.
BlackBerry-Classic
20. BlackBerry PassportKu mwanya wa 20 ku rutonde rwa telefoni nziza wagura mu ntangiriro z’uyu mwaka haza kandi telefoni ya BlackBerry Classic.
Icyo itandukaniyeho n’izindi telefoni zo mu bwoko bwa Blackberry n’uko ikoze nka mpande enye (Square design). BlackBerry Passport igura amadorali 549.
BlackBerry-Passport

Telefone Zigezweho ugereranyije nuko zikunzwe Telefone Zigezweho ugereranyije nuko zikunzwe Reviewed by Unknown on Monday, January 18, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.