STIPP Hotel yo mu Karere ka Rubavu yari iteganyijwe kwakira amakipe ya Mali na Zimbabwe muri CHAN yafunzwe kubera umwanda.
Tariki 11 Mutarama 2015 nibwo abakozi b’akarere ka Rubavu bashinzwe isuku bagenzura imyeteguro y’imikino ya CHAN, bafashe icyemezo cyo gufunga STIPP Hotel kubera kudashyira mu bikorwa ibyo yari yasabwe.
- Hotel yagombaga kwakira amakipe azakina CHAN yafunzwe.
Kigali Today iganira n’umwe mubakozi bakoze igenzura utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yafunzwe kubera kutuzuza ibyo yasabwe kandi hashize igihe, twakoze amanama yo kwetegura imikino ya CHAN cyane cyane mu mahotel azakira abakinnyi n’abandi bazitabira CHAN.
STIPP Hotel ibyo yasabwe ntiyashoboye kubishyira mu bikorwa duhitamo kuyifunga ngo ibanze ibyuzuze.”
Amakipe nka Mali na Zimbabwe zaje kwitabira imikino ya CHAN izatangira tariki 16 Mutarama 2016, zamaze gushakirwa ahandi zigomba kuzaba harimo Hotel nshya yitwa Western Mountain.
- Itangazo ryashyizwe kuri STIPP Hotel riyifunga.
Bimwe mu bikorwa STIPP Hotel ishinjwa kuba itarujuje birimo kuva ahajya umwanda w’ubwiherero hari haruzuye ntibagabanye umwanda, isuku yo mu gikoni, isuku rumesero hamwe n’isuku yo hanze.
STIPP Hotel ifunzwe nyuma y’uko yakiriye ikipe y’Amavubi mu gihe cyo kwitegura CHAN, benshi bavuga ko ibibazo ifite bishobora kuba ariho byagaragariye
Hoteri STIPP Hotel yagombaga kwakira amakipe abiri ya CHAN yafunzwe bitunguranye “INKURU IRAMBUYE
Reviewed by Anonymous
on
Tuesday, January 12, 2016
Rating: