Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Ukuboza 2015 nibwo Abaturage b'i Huye cyane cyane abanyeshuri bo muri UR/Huye bongeye kwereka umuraperi Riderman na Knowless Butera ko ari bamwe mubafite umwanya wa mbere mu mitima yabo.
Hari mu gitaramo cyiswe ‘The Fusion ’ cyateguwe na Twahirwa Theo uzwi ku izina rya DJ Theo abinyujije muri kompanyi ye nshya yise ‘Real Entertainement’. Ni igitaramo byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’ijoro(18H00). Kubera ko ibyuma byo muri Grand Audotorium y’icyahoze ari Kaminuza ya Butare ari naho iki gitaramo cyabereye, bitari bihagije byabaye ngombwa ko hatumizwaho ibyo hanze bituma gitangira ku isaha ya saa mbili zibura iminota 9(19H51). Abahanzi bose bari bateganyijwe kuririmba bahageze ntanumwe ubuze.
Abitabiriye iki gitaramo
DJ Theo wateguye 'The Fusion show'(uri i bumoso) hamwe n'umunyamakuru Claude Kabengera na we wari wacyitabiriye
Ku isaha ya saa yine n’iminota 51 nibwo umuraperi Riderman yakandagiye ku rubyiniro. Abafana bari bicaye bose bahise bahagurukira icyarimwe, batangira kubyinana na we zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Ndakabya’, ‘Till I die’,’Cugusa’,Polo’ n’izindi. Mu minota irenga makubyabili yamaze ku rubyiniro, abafana ntibigeze bicara ndetse bakamwikiriza zimwe mu ndirimbo ze yaririmbye mu buryo bwa Playback(kuririmba hakoreshejwe ibyuma) akanyuzamo akanaririmba ‘Accapela’(umuhanzi aba aririmba akoresheje ijwi rye gusa). Uretse kumwereka ko indirimbo ze bazizi zose kandi bakaziririmba badategwa abafana babyinanye na Riderman bamweretse ko ari umwe mu baraperi bibonamo kandi ukunzwe cyane muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.
Nyuma ya Riderman, hakurikiyeho Butera Knowless na we wari utegerejwe na benshi mu bafana bitabiriye ‘The fusion show’. Abafana biganjemo abasore barwaniraga kumukoraho ari nako bamwe binyabya ku rubyiniro bakabyinana na we. Nkuko n’abandi babigenje, Knowless na we yaririmbye mu buryo bwa Playback indirimbo ze ahereye kuri ‘Baramushaka’, ‘Tulia, ‘Te amo’,Peke yangu’ asoreza kuri Sweety mutima.
Uku niko byari bimeze ubwo Riderman yari akigera ku rubyiniro
Telefoni ye yamufashije gucyura ifoto y'umuhanzi Riderman
Bamwishimiye baranabimwereka. Kwicara Riderman ari ku rubyiniro cyari ikizira
Nkuko asanzwe abizwiho,Riderman yakoranye imbaraga ashimisha abafana bamugaragarizaga kumwishimira
Buri wese yarwaniraga gufata amashusho n'amafoto ya Riderman abaririmbira
Knowless na we yishimiwe cyane
Barwaniraga kumukoraho
Uyu musore ni umwe mubabashije kubyinana na Knowless
Byari ibyishimo bikomeye kuriwe nyuma yo kubasha kubyinana na Knowless Butera
N’abandi bahanzi bakoze iyo bwabaga
Muri iki gitaramo amasaha abiri abanza yabaye umwanya wo kwigaragaza ku bahanzi bakizamuka bo muri UR/Huye. Muri abo harimo nk’umuraperi Holy Shit Mubi,itsinda ry’Abakangurambaga,n’abandi. Umuhanzi ukizamuka Frank Kay ukomoka i Musanze ni umwe mu bishimiwe cyane muri iki gitaramo nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu miririmbire ndetse akerekana ko ari umwe mubafite ejo hazaza nakomeza gukorana ingufu .
MC Nixon niwe wari umushyushyarugamba
Abagize itsinda rya Super Brothers
Kid Gaju ku rubyiniro rwa Auditorium
Social Mula ni umwe mu bishimiwe cyane
DJ Theo yashimiye cyane ababashije kwitabira igitaramo yateguye, ndetse anashimira abaterankunga barimo Horizon Express ndetse na Rwanda Stock Exchange
Ku isaha ya saa yine na cumi n’ibiri(22h12) nibwo itsinda rya Super Brothers ryageze ku rubyiniro nyuma y’uko umushyushyarugamba yemeje ko aribwo bari batangiye igitaramo ku mugaragaro . Aba basore bakoze iyo bwagaba baririmba zimwe mu ndirimbo zabo basoreza kuyo bise’Sumaku’. Ku isaha ya saa yine n’igice nibwo Kid Gaju yageze ku rubyiniro aririmba’Mama bebe’,’Gahunda’,’I need you yafatantyije na Social Mula wahise anakomerezaho na we akaba ari umwe mu bahanzi bigaragara ko bafite abafana muri UR/Huye. Social Mula yaririmbye ‘Abanyakigali,’Uburoko, ‘Rurayunguruye’ n’izindi.
Ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro(23H30) nibwo iki gitaramo cyarangiye . Nubwo igitaramo cyatinze gutangira, abafana batashye ubona ku maso banyuzwe n’iki gitaramo.
Riderman na Knowless bongeye kwerekwa urukundo rudasanzwe n’Abanyahuye-AMAFOTO
Reviewed by Unknown
on
Sunday, December 06, 2015
Rating: