Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image
Nyuma y’uko umuhanzi Kamichi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaherekezwa n’umukunzi we Mwamikazi Annick yasije yijeje ko azahita agaruka, ubu uyu musore ntagikundana n’uyu mukobwa n’ubwo yemeza ko undi musore uzakundana nawe azaba yitomboreye akarabo gahumura.
Mu ijoro ryo kuwa 15 Mata 2014 nibwo Kamichi yuriye indege yerekeza muri Amerika, aho yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aherekejwe n’uwari umukunzi we Mwamikazi Annick, icyo gihe akaba yaravugaga ko azagaruka tariki 8 Kamena 2014 ariko ubu hashize umwaka n’igice uyu muhanzi ataragaruka.
Aha Mwamikazi Annick yasezeraga ku mukunzi we Kamichi, batandukanye ntawongeye guca undi iryera
Aha Mwamikazi Annick yasezeraga ku mukunzi we Kamichi, batandukanye ntawongeye guca undi iryera


Uyu mukobwa wakundanaga na Kamichi bamenyaniye mu bukwe bw’umunyamakuru Kwizera Ayabba Paulin bwabaye mu mpera z’umwaka wa 2013, kuva ubwo bakaba barahise bakundana bikomeye ndetse Kamichi yigeze gutangariza Inyarwanda.com ko uyu abona ari we uzamubera umugore, ariko iby’urukundo rwabo ubu byamaze kuba amateka.
Mwamikazi Annick (uteruye ibirahure) aha yari mu bukwe bwa Ayappa Paulin ari naho Kamichi yamubonye akava mu bye
Mwamikazi Annick (uteruye ibirahure) aha yari mu bukwe bwa Ayappa Paulin ari naho Kamichi yamubonye akava mu bye
Tariki 8 Kanama 2014 nibwo Inyarwanda.com yatangaje inkuru ivuga ko uyu Mwamikazi Annick ahangayikishijwe no kugenda mahera k’umukunzi we bityo iby’urukundo akaba ashaka kubivamo, ndetse hari amakuru yavugaga ko uyu mukobwa yajyaga agaragariza bagenzi be ko n’ubwo akunda Kamichi atapfa kwizera ko azagaruka, kuko ngo yakomezaga kumuzirika ku katsi. Gusa icyo gihe, Kamichi ibi yabiteye utwatsi abwira Inyarwanda.com ko uyu ari umugore we wo mu gihe kizaza.
kamichi
Ibyacu tubiziranyeho, azi igihe nzagarukira. Uriya ni umugore wanjye mu gihe kizaza, kandi urukundo rudafite kwizerana ntacyo rwageraho, igihe cyo guhinduranya abakobwa narakirenze. We ibyanjye byose abimenyera rimwe nanjye, kuba dukumburanye byo ni ibisanzwe nk’abantu badaherukana ariko ibyo bindi sibyo, ubu ndi muri Canada nimpava nibwo nzamenya neza igihe nshobora kuzagarukira, ariko nta gihe kinini gisigaye, kandi nawe ayo makuru yose arayazi, n’ubu hashize isaha tuvuganye.Kamichi
Kamichi yemeza ko umusore uzakundana n'uyu mukobwa azaba yitomboreye
Kamichi yemeza ko umusore uzakundana n'uyu mukobwa azaba yitomboreye
N’ubwo Kamichi icyo gihe yarahiriye Inyarwanda.com ko uyu mukobwa ari we uzamubera umugore kandi ko igihe cyo guhinduranya abakobwa yakirenze, uyu nawe bamaze gutandukana ndetse ibyo gutandukana kwabo bimaze igihe nk’uko Kamichi yabishimangiye ubwo yabibazwaga na Inyarwanda.com, gusa ntashaka kuvuga neza igihe batandukaniye n’icyo bapfuye, ariko ashimangira ko Annick ari umukobwa mwiza cyane, kandi ko umusore uzakundana nawe azaba yifitiye akarabo gahumura.
Reviewed by Unknown on Monday, December 28, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.