Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ku bw’ikosa, ikamba rya Miss Universe ryahawe umukobwa utaryegukanye



Loading...
Mu birori byo gutora Miss Universe 2015 habaye ukwibeshya gukomeye hatangazwa ko Umunya-Colombia yegukanye ikamba nyamara atari we watsinze.

Mu ijoro ryo ku wa 20 Ukuboza 2015 i Las Vegas habereye ibirori byo gutangaza umukobwa uhiga abandi mu buranga.
Ni ibirori byari biyobowe na Steve Harvey, byacaga kuri Televiziyo mpuzamahanga binakurikiwe na miliyoni zitabarika ku Isi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Nk’uko BBC yabitangaje, muri ibi birori habaye agashya katazibagirana ubwo Steve Harvey yajyaga gutangaza uwatsinze aribeshya avuga ko Ariadna Gutierrez wari uhagarariye Colombia ari we Miss Universe 2015.
Uyu mukobwa yahise ajya mu bicu amarira ashoka ku matama ku bw’ibyishimo by’uko igihugu cye cyari kigiye kwegukana iri kamba inshuro ebyiri zikurikiranya.
Uwari uyoboye ibirori yabanje kuvuga ko ikamba ari irya Miss Colombia Ariadna Gutierrez, Miss Philippines Pia Alonzo Wurtzbach aba igisonga cya mbere naho Olivia Jordan aba igisonga cya kabiri.
Mu kanya nk’ako guhumbya yahise yivuguruza avuga ko yibeshye ikamba ari irya Nyampinga wa Philippines naho Miss Colombia aba igisonga cya mbere.
Inkuru yari yamaze gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga ko Colombia yegukanye ikamba rya Miss Universe ndetse no kuri Page ya Facebook y’iri rushanwa byari byagezeho.
Ubutumwa bwo kuri Page ya Miss Universe bwari bumaze gukwirakwizwa [share] inshuro 62,000 n’ibitekerezo bisaga 17,000.
Ku mbuga nkoranyambaga haracicikana ubutumwa butabarika bunenga bikomeye imitegurire ya Miss Universe. Benshi barahuriza ku kuba bidakwiye ko umukobwa atangazwa ko yegukanye ikamba ndetse bakarimwambika, nyuma akaryamburwa ngo kuko bibeshye.
Aba bakobwa bombi bakomoka muri Colombia, hano bishimaga bakeka ko ikamba ritashye iwabo
Umunya-Philippines Pia Alonzo Wurtzbach yegukanye iri kamba asimbuye Umunya-Colombia Paulina Vega waryambitswe mu 2014.
Byabanje gutangazwa ko Colombia ariyo yatsinze
Ikamba ryahise ryambikwa Umunya-Philippines
Paulina Vega arihanganisha mugenzi we wari wabanje gutangazwa ko yatsinze
Ikamba ryari rigenewe umukobwa wo muri Philippines
Ngo yatangaje uwatsinze yibeshye
USA, Colombia na Philippines ni byo bihugu byageze mu cyiciro cya nyuma
Yishimaga akeka ko igihugu cye cyegukanye intsinzi asanga bamwibeshyeho
Ku bw’ikosa, ikamba rya Miss Universe ryahawe umukobwa utaryegukanye Ku bw’ikosa, ikamba rya Miss Universe ryahawe umukobwa utaryegukanye Reviewed by Unknown on Monday, December 21, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.