Knowless Kabebe na Clement Kina Music in the way |
Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo Knowless na Clement bahagarutse mu rugo bajya ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe, bafata indege yerekeza mu mujyi wa Nairobi, mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya, aho bagomba gukorera amashusho y’indirimbo Te Amo ya Knowless n’umunya Zambia Roberto.
Roberto umaze iminsi mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cyo kumurika album ya Two4Real, nawe agomba kwerekeza muri iki gihugu cya Kenya kimwe na Knowless na Clement, hanyuma we akaba ari naho azava yerekeza iwabo mu gihugu cya Zambia mu gihe Knowless na Clement bazahaguruka i Nairobi kuwa Kane w’iki cyumweru bagaruka mu Rwanda.
Knowless ahamya ko yiteze umusaruro mwiza mu gikorwa bagiye gukorera mu gihugu cya Kenya
Amashusho y’iyi ndirimbo Te Amo ya Knowless na Roberto, azakorwa n’uwitwa Enos w’icyamamare muri aka kazi, dore ko yakoreye abahanzi bakomeye barimo nk’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya yakoreye indirimbo zabo zakunzwe hafi ya zose, nka Nelea, Sura yako n’izindi. Ibi bituma Knowless yizera ko amashusho y’iyi ndirimbo azaba akoze neza kandi ari ku rwego mpuzamahanga kuburyo azanyura abakunzi be.
Knowless na Clemant berekeje Kenya aaho bazanamara Iminsi
Reviewed by Unknown
on
Monday, November 02, 2015
Rating: