Kuva uyu mwaka wa 2015 watangira, mu Rwanda
hagiye hagera ibyamamare bitandukanye birimo ibyo mu karere ka Afrika
y’Uburasirazuba, ibyo mu bindi bihugu bya Afrika ndetse n’ibyamamare byo
ku yindi migabane, byiganjemo abahanzi bagize ibikorwa cyangwa
ibitaramo bya muzika bitabira mu mujyi wa Kigali.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku byamamare bizwi cyane byageze mu
Rwanda guhera mu ntangiro za Mutarama kugeza muri uku kwezi k’Ukwakira
2015, mu gihe habura iminsi micye ngo umwaka wa 2015 urangire twinjire
mu mwaka wa 2016. Turibanda cyane ku bahanzi b’abaririmbyi.
Nasib Abdul Juma; umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania uzwi
nka Diamond, yasoreje umwaka wa 2014 mu Rwanda ndetse anahatangirira
uwa 2015, agaragara mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku munsi
w’ubunani tariki ya 1 Mutarama 2015. Ari mu byamamare mpuzamahanga
byabimburiye ibindi kugera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015.
Ubwo Diamond yageraga mu Rwanda, yaje aherekejwe n’umukunzi we Zari
byavugwaga icyo gihe ko bakundana ariko bakaba baragendaga babihakana
n’ubwo nyuma baje kubyerura ku mugaragaro ubu bakaba banafitanye umwana.
Nyuma yo kuzana na Diamond ariko, Zari yongeye kugaruka mu Rwanda
tariki 26 Kamena 2015 aje kwitabira ibirori by’imideli byari byateguwe
na Miss Sandra Teta.
Tariki 25 Kamena 2015, nibwo umuhanzi w’icyamamare muri Uganda; Bebe
Cool yageze mu Rwanda aje kwitabira igitaramo cy’imideli cyari
cyanatumiwemo Zari, iki gitaramo cyari cyateguwe na Miss Sandra Teta
kikaba cyarabereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.
Joseph Mayanja, umuhanzi w’icyamamare muri Uganda uzwi nka Dr Jose
Chameleone, yaje mu Rwanda tariki 25 Kamena 2015, aho yagombaga
kwitabira ibitaramo mu mujyi wa Kigali, harimo icyagombaga kubera muri
Serena Hotel ndetse n’icyagombaga kubera i Gikondo ahasanzwe habera
Expo, ariko icyo gihe bikaba bitaranamugendekeye neza.
Igitaramo cyagombaga kubera muri Hoteli Serena, cyafunzwe na Polisi kuko cyari cyatinze gutangira bagashaka kugitangira mu gicuku, ndetse icyo gihe abantu mbarwa bari bakitabiriye basubijwe amafaranga yabo baritahira. Nyuma yakoreye ikindi i Gikondo, nacyo ntabwo kitabiriwe cyane.
Umuhanzi Roberto ukomoka muri Zambia akaba azwi cyane mu ndirimbo
Amarulah, yageze i Kigali tariki 7 Gicurasi 2015, aho yari aje kwitabira
igitaramo cy’umunyarwenya Nkusi Arthur cyabaye tariki 9 Gicurasi 2015
muri Hoteli Serena ya Kigali. Roberto waje mu Rwanda akiri mu kwezi kwa
buki, yaje aherekejwe n’umugore we bari bamaze ibyumweru bitatu
barushinze.
Umunyarwenya Anne Kansiime umaze kuba icyamamare muri Afrika no hirya
no hino ku isi, yageze mu Rwanda tariki 4 Kamena 2015, aje kwitabira
igitaramo cy’urwenya cyari cyiswe “Comedy Jam”, kikaba cyarabereye muri
Hoteli Serena ya Kigali tariki 6 Kamena 2015, igitatamo kitabiriwe cyane
kandi kigashimisha bikomeye abari bakitabiriye. Icyo gihe yari
abafatanyije n’abandi banyarwenya nka Nkusi Arthur wo mu Rwanda na
Kigingi wo mu Burundi.
Itsinda ryo mu gihugu cya Uganda rya GoodLyfe rigizwe na Weasel na
Radio, ryageze i Kigali tariki 2 Nyakanga 2015, baje kwitabira igitaramo
cyo Kwibohora cyabaye tariki 4 Nyakanga 2015 muri Hoteli Serena ya
Kigali, ndetse na tariki 5 Nyakanga muri Sitage ya Musanze mu Ntara
y’Amajyaruguru.
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda; Eddy Kenzo ukomeje no kwamamara mu
ruhando mpuzamahanga, yageze mu Rwanda tariki 25 Nyakanga 2015 aje
kwitabira iserukiramuco rya Kigali Up, anataramira abitabiriye iri
serukiramuco ryabereye kuri Sitade Amahoro; i Remera mu mujyi wa Kigali.
Itsinda rya Sauti Sol ryo mu gihugu cya Kenya, ryasesekaye i Kigali
mu gitondo cyo kuwa 26 Nyakanga 2015 naryo rije kwitabira iserukiramuco
rya Kigali Up ryabereye kuri Sitade Amahoro, ariko bagarutse mu mujyi wa
Kigali tariki 17 Ukwakira 2015 baje kwitabira igitaramo cy’icyamamare
Stromae.
Umuhanzi w’icyamamare Akon ukomoka mu gihugu cya Senegal ariko akaba
aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali mu rukerera rwo
kuwa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2015 aturutse i Nairobi muri Kenya, maze
atangira kuganira na Minisitiri w’Ibikorwa remezo James Musoni ndetse
n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Muri ibi biganiro n’abayobozi b’u Rwanda, ku murongo w’ibyigwa hari hariho ibijyanye n’umushinga w’uyu muhanzi witwa "Akon Lighting Africa", ugamije gufasha uyu mugabane wa Afrika mu guteza imbere ingufu zishyingiye ku mirasire y’izuba.
Itsinda rya Mafikizolo ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ryageze i
Kigali muri Nzeri uyu mwaka rije kwitabira no gususurutsa abitabiriye
ibirori bya Mützig Beer Fest, bakaba barakoze igitaramo cyashimishije
abantu cyane mu mujyi wa Kigali tariki 20 Nzeri 2015.
Mbabazi Lilian; umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda ariko ufite
inkomoko mu Rwanda, nawe yaje mu Rwanda muri Nzeri aje kwitabira ibirori
bya Mützig Beer Fest, ndetse ataramira abakunzi ba muzika bo mu mujyi
wa Kigali, mu gitaramo cy’umwimerere cyabereye i Rugende tariki 19 Nzeri
2015.
Icyamamare muri muzika ya Tanzania, Ali Kiba wamenyekanye cyane mu
ndirimbo nka Cindrella, yageze i Kigali tariki 20 Nzeri 2015 aje
kwitabira igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro,
cyabereye kuri Petit Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali tariki 21
Nzeri 2015.
Ice Prince; umuhanzi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Nigeria nawe
yageze i Kigali tariki 20 Nzeri 2015 aje kwitabira igitaramo cyo
kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, cyabereye kuri Petit Stade
Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali tariki 21 Nzeri 2015.
Icyamamare Stromae; umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, yageze i
Kigali tariki 16 Ukwakira 2015 aza kwitabira igitaramo yari yatumiwemo
cyabaye kuwa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2015, igitaramo cyabaye
icy’amateka akomeye mu mujyi wa Kigali.
16.Nameless
Nameless umuhanzi ukomoka muri Kenya wamamaye cyane mu karere nyuma yo gukora indirimbo 'Nasinzia Nikikuwaza' yabiciye bigacika mu myaka ya 2007, nawe kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22/10/2015 arabarizwa mu mujyi wa Kigali aho yanakoze igitaramo cya mbere kuri uyu mugoroba muri Car Wash Kimihurura.
1. Diamond Platnumz
2. Zari Hassan
3. Bebe Cool
4. Dr Jose Chameleone
Igitaramo cyagombaga kubera muri Hoteli Serena, cyafunzwe na Polisi kuko cyari cyatinze gutangira bagashaka kugitangira mu gicuku, ndetse icyo gihe abantu mbarwa bari bakitabiriye basubijwe amafaranga yabo baritahira. Nyuma yakoreye ikindi i Gikondo, nacyo ntabwo kitabiriwe cyane.
5. Roberto
6. Kansiime Anne
7. Weasel & Radio
8. Eddy Kenzo
9. Sauti Sol
10. Akon
Muri ibi biganiro n’abayobozi b’u Rwanda, ku murongo w’ibyigwa hari hariho ibijyanye n’umushinga w’uyu muhanzi witwa "Akon Lighting Africa", ugamije gufasha uyu mugabane wa Afrika mu guteza imbere ingufu zishyingiye ku mirasire y’izuba.
11. Mafikizolo
12. Mbabazi Lilian
13. Ali Kiba
14. Ice Prince
15. Stromae
16.Nameless
Nameless umuhanzi ukomoka muri Kenya wamamaye cyane mu karere nyuma yo gukora indirimbo 'Nasinzia Nikikuwaza' yabiciye bigacika mu myaka ya 2007, nawe kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22/10/2015 arabarizwa mu mujyi wa Kigali aho yanakoze igitaramo cya mbere kuri uyu mugoroba muri Car Wash Kimihurura.
Urutonde rw'ibyamamare mpuzamahanga byageze mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2015
Reviewed by Unknown
on
Sunday, October 25, 2015
Rating: