Mugikorwa Cyo Gutera akabariro Abakobwa Benshi Baba Bifuza Gukorerwa Ibi Bintu Uko Ari 6 “REBA HANO”
Mu bintu by’ibanze bishimisha
abagore habamo kwitabwaho, guteteshwa, ariko by’umwihariko iyo umugabo
yitwaye neza mu buriri ntacyo wabigereranya nabyo ku mugore. Iyo umugabo
abashije gutuma umugore yishima mu gihe cyo guhuza urugwiro ndetse
akagera ku byishimo bye bya nyuma(Kurangiza) yumva yamuha ibyo atunze
byose.
Biragoye ko umugabo yashimisha umugore mu
gihe cyo gutera akabariro atazi ibimunyura , ibyo aba akeneye gukorerwa
n’andi amabanga anyuranye. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 6
umugore aba akeneye gukorerwa n’umugabo mu gihe cyo gutera akabariro.
1.Kumukora aho atishyikira
N’ubwo iyi mvugo isa n’izimije ariko mu gihe
cy’igikorwa , umugore aba akeneye ko umugabo amukorera ahantu hatuma
amera nk’ugiye mu yindi si. Buri mugore agira igice kiba kihariye gituma
yumva yizihiwe. Ikimenyesha umugabo ko yageze kuri icyo gice ni uko iyo
uhakoze avuga n’akari imurori kubera kwizihirwa. Ni inshingano
z’umugabo gushakisha no kumenya icyo gice cyihariye cy’umugore we.

2.Kumutegura bihagije
2.Kumutegura bihagije
Abagabo benshi bakunda guhutiraho, ntibite ku
gikorwa cyo gutegura umugore igihe gihagije ngo nawe abashe kugira
ubushake. Abagore bakunda umugabo ubategura mu buryo bwose bushoboka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina hagati
y’abashakanye, bagaragaje ko nibura umugabo aba agomba gutegura umugore
we iminota hagati ya 10 na 15. Ibi ngo nibyo bituma nibura umugore agera
ku byishimo bye byanyuma.
Ubu nabwo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu
gutegurana hagati y’abashakanye. Iyo umugabo afashe umwanya agasoma
umugore we kuburyo bwimbitse mbere yigikorwa nyirizina bituma umugore
arushaho kugira ububobere bwinshi.
4.Igikorwa kimara umwanya
Nta mugore wishimira ko umugabo anywa amata
ntayamare. Buri mugore aba yifuza ko umugabo amara iminota myinshi
bahuza urugwiro. Uko igihe kiba kirekire ninako umugore agenda yumva
uburyohe .
5.Kurangiza
Umugore aho ava akagera aba yifuza kurangiza
nkuko umugabo bimugendekera. Hari abagore batazi uko kurangiza bisa
bitewe n’uko abagabo babo hari ibyo baba batujuje, hari abagore bagira
uburyohe ariko ntibarangize ariko hari n’umubare muto w’abagore babasha
kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro ku rugo.
Ni inshingano z’umugabo gufasha umugore we kurangiza kuko nacy kiri mubyo baba bifuza ku mugabo.
6.Kumushimira
Burya ngo n’ubwo batabivuga ariko abagore
baba bashaka ko umugabo mugihe igikorwa kirangiye, abashimira . Si byiza
na busa ko umugabo ahita yisinzirira igihe igikorwa cyo guhuza urugwiro
kirangiye. Ibi ni bimwe mu bintu abagore baba bifuza gukorerwa mu gihe
cyo gutera akabariro.
Ikiganiro niyo soko yonyine yatuma umenya ibishimisha n’ibitanyura mugenzi wawe, ibyo akeneye ko uzajya umukorera.
Mugikorwa Cyo Gutera akabariro Abakobwa Benshi Baba Bifuza Gukorerwa Ibi Bintu Uko Ari 6 “REBA HANO”
Reviewed by Unknown
on
Sunday, October 25, 2015
Rating: