*Umuganda ni umwanya wo gukorera hamwe, no kurinda ibyagezweho,
*Ubuzima bwiza bugomba kujyana no gukora Siporo,
Mu muganda wo gutera ibiti ku musozi witwa Bwiza bwa Gasogi, uherereye mu mudugudu wa Ruhangare, mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo, Perezida Kagame, yashishikarije abaturage kurinda ibyagezweho, bagahana amahoro, bagakora bagatera imbere, kandi ngo ibyiza byinshi biri imbere.
Perezida Paul Kagame wari kumwe n’umugore we n’abandi bayobozi, yavuze ko ibiti bitewe bizafasha mu kurwanya isuri no kurinda ko ubutaka bw’u Rwanda busigara bwanamye.
Ati “Ntidushaka ahantu hanamye, amazi yacu aba umutuku kubera isuri, nyuma iyo bimeze gutyo arakama, ntidushaka ko akama, ahantu hose tugomba kuhatera ibiti n’ibyatsi.”
Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibiti biterwa kuko ngo akarere ka Gasabo kari kagiranye amasezerano n’Inkeragutabara agamije kuzarinda iri shyamba, ariko Perezida yavuze ko kurinda ibiti ari inshingano ya buri muturage wese.
Ati “Ibi si ibya Local Defense, ni ibya twese, twaje gutera amashyamba, nitwe tugomba kuyarinda…Ibi byose turabikora turinda igihugu cyacu, ibiyaga, imigezi, imvura igwa itatwangiriza, turifuza amajyambere.”
Perezida Kagame yavuze ko ibintu byose bigerwaho bigomba kurindwa, kugira ngo abaturage bakorane umuvuduko bafate ibihugu bindi byateye imbere.
Ati “Amajyambere, bamwe barayazi, abandi tuyarimo, ariko turacyari kure, tugomba kwihuta, nurinda umuryango wawe, umuturanyi ukamuha amahoro, mugakora, mukarihira abana banyu amashuri, bakivuza, tuzagera ku rwego rwo hejuru, abandi barahageze si inkuru mbarirano.”
Yavuze ko ibyagezweho mu myaka 21 ari ikimenyetso ko bishoboka, bityo ngo nta handi byaturutse uretse mu bushake bw’abaturage binyuze mu muganda.
Ati “Umuganda, gukorera hamwe tugatera imbere, nicyo cyanzanye. Twumve ko tugomba gukora tukiteza imbere, umuganda ni ibikorwa, gukorera hamwe, no kurinda ibyo twagezeho.”
Yavuze ko u Rwanda rwamenyekanye ku izina ribi mu myaka 21 ishize, ariko ngo ubu hari ibikorwa byiza ruzwiho.
Ati “Izina ribi ryaduhaye kumenyekana nabi, ubu igihugu cyacu cyamenyekanye mu bindi. Turi abambere ku Isi aho abantu bishimira gutura, muri Africa n’ahandi ku Isi, bafite impamvu.”
Perezida Kagame yasabye abaturage guharanira ubuzima bwiza, by’umwihariko bagakora Siporo, ngo kuko u Rwanda ruzwiho abantu batarabyibuha cyane.
Ati “Abagore bateye imbere, kugana ishuri, no kwivuza, ibyo byose bisigaye biranga u Rwanda ku Isi hose. Iryo zina rirashimishije, turarishaka ariko ni ukuriharanira, no kudacikwa n’ibyo twagezeho. Tugomba kubiharanira, tugomba kubirinda, tugomba gukora niyo nyungu dushaka, ibyiza byinshi biruta ibyo twagezeho biri imbere.”
Kuri uyu musozi wa Gasogi, hatewe ibiti 22 000, biriku buso bungana na Ha 14,5.
Mberabahizi Reymond Chretien Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije, yavuze ko aha hantu hagenewe ishyamba rizatanga amahumbezi mu mujyi wa Kigali.
Muri rusange rifite ubuso bwa Ha 25, ariko Ha 17 zari zirimo imyanya ikenewe kongerwamo ibiti. Hatewe ibiti byo mu bwoko bw’Inturusi (Eucalyptus) n’imisave.
U Rwanda rwamenywe ku byiza byinshi nyuma yo kumenywa ku izina ribi – Kagame
Reviewed by Unknown
on
Saturday, October 31, 2015
Rating: