Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera mu bihumbi bikabakaba makumyabiri, uyu muhanzi yanditse amateka atazasibama mu mitwe ya benshi.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye igitaramo cy’umuhanzi uhafite imizi kikitabirwa kuri iki kigero ndetse benshi bakacyirahira.
Amashusho y’igitaramo Stromae yakoreye i Kigali ntazasibama mu mitima y’urubumbirajana rw’abafana bari baje kumureba, ndetse benshi bemeza ko ari amateka akomeye uyu muhanzi yanditse.
Mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2015, uyu muhanzi waherukaga ku butaka bw’u Rwanda ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko, yagaragajwe ibyishimo n’urugwiro rukomeye.
Mu bihumbi n’ibihumbi by’abafana bari baje kumureba, harimo abayobozi bakuru b’u Rwanda mu nzego zitandukanye, ababyeyi bakuze, abakibyiruka biganjemo ingimbi n’abangavu ndetse n’abana bato bagitangirwa kwiga kugenda.
Yageze ku rubyiniro saa mbili n’igice zuzuye, yakirijwe amashyi n’impindu, buri wese arahaguruka amuha icyubahiro akwiye ndetse benshi bamanitse ibyapa biriho amafoto ye n’amazina ye nk’ikimenyetso cy’ibyishimo bari bamufitiye.
Yahise yanzika n’umuziki ahera ku ndirimbo ye ‘Ta Fête’. Ku maso y’abafana ba Stromae, haba abatuye mu Rwanda n’abari baturutse mu mahanga wabonaga buri wese afite amashyushyu n’inyota yo kumubona aririmbira i Kigali.
Abafana bamweretse ko bakurikirana umuziki we uko bukeye n’uko bwije kuko indirimbo zose yaririmbye baramwikirizaga bakamufasha kuziririmba wumva neza ko bazifashe mu mutwe.
Ubwo Stromae yabaga afashe akaruhuko gato ashaka kuganiriza abafana, buri wese yaracecekaga agatega amatwi ngo yumve icyo uyu muhanzi wamamaye ku Isi avuga. Menshi mu magambo yavugiye ku rubyiniro yari yiganjemo atebya, ayigisha urukundo mu bantu, kwirinda ivangura no gushyira imbere icyiza.
Umuhungu wa Rutare ubwo yaririmbaga ‘Papaoutai’
Yanaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze nka “Up Saw Liz” “Alors on danse” “Te Quiero” “House’llelujah” “Peace or Violence” “Silence” “Je cours” “Papaoutai” “Formidable” “Tous les mêmes” “Ta fête” “Ave Cesaria” “Carmen” “Bâtard” “Humain à l’eau” “Meltdown”n’izindi.
Igitaramo cy’i Kigali ni cyo cyasoje urugendo rw’ibitaramo yise ‘Racine Carrée Tour’ yari amazemo amezi agera kuri atanu akorera muri Afurika.
Umuteguro wari uhari wari unogeye ijisho
Bamwe mu bavandimwe ba Stromae, akanyamuneza kari kose….ka Selfie kazabibutsa ibyishimo!
Mu bafana ntiwari gutera agati ngo kagwe hasi kubera ubwinshi bw’abantu
Ibi bihumbi byose byari bitegereje igihangange Stromae
Amatara ameze atyo benshi bwari ubwa mbere bayabonye i Kigali
Umuteguro wa gihanzi ushushanya Album ‘Racine carrée’ [abize imibare barayibuka….ni √]
Bose bategerezanyije amatsiko, kuva ku mukuru kugeza ku mwana ugitangira kuvuga
Bati ‘Twiteguye Maestro’
Mu myanya y’imbere abenshi bari abazungu
Stromae agitunguka uyu mwana yahise acakira ifoto yihuse
Stromae aba ageze kuri stage….Indirimbo Ta fête niyo yahereyeho
Yatangiye aririmba atuje…
Uwo ni Stromae afatanya n’abacuranzi be…Hano byari bitarashyuha!
Yereka ab’i Kigali ko no gucuranga bimuri mu maraso
Yitsa gato asuhuza ab’i Kigali nk’umwami!
Arongera afata micro akora mu muhogo
Ati “Peace and Love Kigali”
Abasaba kumwereka iki kimenyetso….
Bose nta n’umwe usigaye bamwereka ikimenyetso cy’urukundo n’amahoro
Nta n’iyonka yari yasigaye
Mu ndirimbo ‘Tous Les Mêmes’
Yitsa gato asoma ku gasembuye…
Ibyishimo mu bafana
Ibyishimo rwagati mu bafana
Abahanga mu kuvanga amatara batangiye gushyushya ikirori bakoresheje uruvange rw’amatara
Stromae atangira kugaragaza ubuhanga bwe mu kuzunguza umubyimba
Yacishagamo akababaza niba baryohewe!
Hano yahise yikura ikoti ngo akomeze nisanzuye
Arabanza atebeza neza…
Hano yahise aririmba iyitwa Bâtard
Stromae mu ndirimbo “Tous les mêmes”
Acishamo aririmba yicaye
Baryohewe n’ikirori camera ibatera imboni bikora ibi!
Jeannette Kagame yitabiriye iki gitaramo
Stromae yakoresheje ingufu nyinshi kuri stage
Mu ndirimbo “Te Quiero”
Mu kuririmba ‘Papaoutai’ yakoze nk’ibyo muri video ijana ku rindi! Bamwe baketse ko ahindutse robot
Ati “Papaoutai, Dites-moi d’où il vient Enfin je saurai où je vais….”
Abaza abafana ati ‘Muzi aho Papa ari?’
Yisubiza agira ati “Ari hariya hejuru! Ngutuye iki gitaramo Papa!”
Yerekeza micro mu bafana basubiramo ‘Papaoutai’
Yaririmbaga yigorora nk’uko yabigenje muri video
Mwene Rutare Pierre yakoze igitaramo cyasize amateka
Mwene Rutare Pierre yakoze igitaramo cyasize amateka
Engineer w’amatara yakoraga ibijyanye n’ibyo Stromae yabyinaga
Engineer w’amatara yabikoze neza cyane!
Stromae yihinduraga nka robot benshi ntibasobanukirwe
Yageze igihe ‘Papaoutai’ ayiririmba ikoze mu njyana zizwi muri RDC
Ibyo Stromae yakoze benshi bavuga ko ari amateka
Kata umuziki…
Ku ruhande rw’ibumoso yari afite abacuranzi babiri
Ku rundi ruhande nabwo bari babiri
Uyu arashakisha uko yasigarana agafoto k’urwibutso
Stromae mbere yo gusoza igitaramo arongera ati “Merci Papa’
Yungamo ati “Merci Papa, Merci Papa’….Urakoze Papa!
Ibyo aba bacuranzi bakoze ni ubwa mbere byari bicuranzwe i Kigali
Stromae yacishagamo akunganira abacuranzi
Igitaramo kiba kirahumuje!
Stromae n’abacuranzi be basezera gihanzi
Yitegereza abafana uburyo banze gutaha…Akubita agatwenge!
Abasezera mu ndamukanyo yatangiranye igitaramo
Abafana hano bari banze gutaha bibwira ko Stromae ashobora kugaruka
Ati “Mu maraso yanjye harimo ay’u Rwanda…Nzagaruka”
Murare aharyana! Tuzasubira…
Mu kubasezera yabakomeye mu mashyi!
Abaha ‘Peace &Love’ ahita ataha
Stromae n’itsinda rye bereka Kigali umugongo, bataha batyo….
Abasezera aririmba ati “Ole ole ole….ole ole!”
Dore ibikoresho hano rero….
Iki gikoresho kirekura umuziki ukuryohera ukanacengera mu misokoro
Iki nabonye bagicuranga nka Piano, bakakiririmbiraho, kikaba ingoma…
Nanjye bwari ubwa mbere mbibona i Kigali!
Iyi guitar bayicuranga ihagaze ityo…
Hari ibikoresho bitamenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda
Nta kuntu ibi bicurangisho byatanga umuziki ubishye!
Reba Amafoto asaga 100 yerekana uko Igitaramo cya Stromae cyagenze i Kigali
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Monday, October 19, 2015
Rating: