Exclusive show:Umuhanzi Big Fariouz afungiye mu Rwanda nyuma yo gufatwanwa umwana w’umukobwa muri hoteli amuha inzoga
Nk’uko aya makuru yemejwe na Sup Mbabazi Modeste; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yadutangarije ko Big Fariouz afungiye kuri sitasiyo ya Polisi y’i Remera mu mujyi wa Kigali, akaba akurikiranyweho icyaha cyo guha inzoga umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure, bakaba bafatiwe na Polisi y’u Rwanda muri hoteli.
Big Fariouz afungiye mu Rwanda
Big Fariouz wari umaze igihe mu Rwanda, yatawe muri yombi mu gihe we Danny Vumbi biteguraga kwerekeza mu gihugu cya Canada ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho biteganyijwe ko bazazenguruka bakora ibitaramo bitandukanye guhera mu ntangiriro z’uku kwezi gutaha k’Ugushyingo.
Ingingo ya 219 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Exclusive show:Umuhanzi Big Fariouz afungiye mu Rwanda nyuma yo gufatwanwa umwana w’umukobwa muri hoteli amuha inzoga
Reviewed by Unknown
on
Monday, October 26, 2015
Rating: