Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

RIP Abana batatu bapfuye barohamye

Polisi yatangaje ko abana batatu barohamye ahantu hatandukanye mu Rwanda mu minsi ibiri ishize.
Umwe muri bo ni Egide Habinshuti, w’imyaka 15 ku ya 31 Kanama yarohamye mu mugezi wa Rubyiro mu karere ka Nyamasheke yogana na bagenzi be.

Abandi ni Alphonse Byukusenge w’imyaka 14 warohamye mu mugezi wa Agatobwe mu karere ka Nyaruguru ku ya 31 Kanama na Jean de Dieu Ahishakiye , w’imyaka 9 wapfuye arohamye mu kiyaga cya Mugesera mu karere ka Bugesera ari kwiga koga ku ya 1 Nzeli.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba IP Theobard Kanamugire yagiriye inama ndetse anasaba ababyeyi baturiye imigezi minini ndetse n’ibiyaga kujya bagira amakenga y’abana babo.
Yagize ati “ abana ntabwo bemererewe kujya kwogera mu biyaga, imigezi minini cyangwa se ibidendezi kuko bashobora kugwamo bakahaburira ubuzima”.
Yakomeje asaba abaturage muri rusange cyane cyane abakorera akazi kabo mu mazi nk’abarobyi n’abandi kimwe n’abagenzi bakoresha amazi kujya bubahiriza amabwiriza yo kwambara ikoti rituma batarohama(Lifesaving jackets) kandi bakajya bagenzura ko amato yabo ameze neza mbere yo kuyagendamo.
Yijeje abaturage kandi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira ingufu mu kwigisha abaturage kuburyo bwo kwirinda impanuka zo mu mazi no kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.
Kanamugire yibukije abaturage ko igihe cyose habaye impanuka bajya bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kuko hashyizweho umutwe ushinzwe ubutabazi bwo mu mazi (Marine police unit).
RIP Abana batatu bapfuye barohamye  RIP Abana batatu bapfuye barohamye Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, September 03, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.