Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Musanze: Imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga yasakambuye amazu

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane taliki ya 3 Nzeli 2015, mu Karere ka Musanze haguye imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga isakambura amazu arenga 10.
Iyi mvura yatangiye kugwa guhera ku isaha ya saa sita n’igice z’amanywa ngo yibasiye cyane imidugudu irimo uwa Mpenge wo mu kagali ka Mpenge mu murenge wa Muhoza ndetse n’umudugudu wa Gikwege aho yaciye n’insinga z’amashanyarazi.

Iyi mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yageze no mu karere ka Gakenke kimwe n’ahandi hatandukanye mu gihugu.
Uretse ayo mazu 10 n’insinga z’amashanyarazi byo mu karere ka Musanze byamaze kumenyekana ko byangijwe n’iyi mvura, nta bindi bikorwa remezo biramenyekana ko byangijwe na yo.
Iyi mvura idasanzwe iguye nyuma y’igihe gito Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe gitangaje ko abaturage bakwiye kwitegura imvura nyinshi idasanzwe ishobora kuzagaragara muri iki gihe cy’umuhindo.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’ibiza, kuko kanaturiye parike y’ibirunga, ahaturuka amazi menshi, ndetse n’imiyaga.
Musanze: Imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga yasakambuye amazu Musanze: Imvura nyinshi ivanze n’inkubi y’umuyaga yasakambuye amazu Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, September 03, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.