Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Umukobwa w’imyaka 14 yakubiswe bikomeye yanze kurongorwa n’umukambwe w’imyaka 78


Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yakubiswe bikomeye n’ababyeyi be, azira kwanga gushyingiranwa n’umusaza w’imyaka 78 mu Karere ka Moroto ho muri Uganda.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko mu nama y’abayobozi b’ako Karere ka Moroto yabereye mu gace ka Karamoja mu cyumweru gishize, Mercy Monduru, uhagarariye ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamategeko muri ako gace, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana nko kubashyingira ku gahato, bikiri mu bibazo byugarije igihugu cya Uganda.
Yakomeje avuga ko buri cyumweru FIDA yakira ibirego bigera kuri 20 by’ihohoterwa rikorerwa abana mu turere 4.

Mercy Monduru yongeye gusaba leta kongera amashuri muri ibi byaro bya Uganda, kugira ngo umubare w’abana b’abakobwa bajya mu mashuri ubashe kwiyongera.
Anasobanura ko ababyeyi bo muri utwo duce bagifite imyumvire iri hasi yo kumva ko umwana w’umukobwa adakwiye kwiga ahubwo agomba gushyingirwa akiri muto.
Peter Lokong, umwe mu baturage bo mu karere ka Moroto we yavuze ko impamvu nyamukuru ituma ababyeyi bihutira gushyingira ku ngufu abana babo ari ukubera ikibazo cy’ubukene bukabije bwugarije ako karere.
Yagize ati: “impamvu idutera gushyingira abana bacu bakiri bato ni ubukene bukabije, iyo natwe tuba dufite ubuzima bwiza nk’abandi baturage bo mu tundi turere tw’igihugu ntitwakabaye tubikora.”
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) na Banki y’Isi kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2012, basanze Uganda iri mu bihugu 15 ku Isi byugarijwe n’ikibazo cyo gushyingira abana bakiri abangavu.
Uganda iri ku mwanya wa 11, ikaba ifite 46% y’abana bakiri bato bashyingirwa ku gahato bakanahohoterwa.
Na ho Niger ifite 75% igakurikirwa na Tchad ifite 72% y’abana bashingirwa ku ngufu.
Muri ubu bushakashatsi byagaragaye ko ibihugu bifite icyo kibazo ari byo byibasiwe cyane n’imfu z’abana bakivuka, kubura urubyaro ndetse n’agakoko gatera Sida.
Umukobwa w’imyaka 14 yakubiswe bikomeye yanze kurongorwa n’umukambwe w’imyaka 78 Umukobwa w’imyaka 14 yakubiswe bikomeye yanze kurongorwa n’umukambwe w’imyaka 78 Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, August 10, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.