Apôtre Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple asanga abanyarwanda barariye bagahaga, ariko banazirikana ko "Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa", anibutsa ko iyo umuntu atera imbere hari abacura imigambi atazi yo kumusubiza inyuma.
Mu nyigisho izimije yatangiye mu giterane cy’ivugabutumwa “Rwanda Shima Imana 2015” yashakaga kugaragaza ko iyo umuntu ageze ku cyo yaharaniye kuva kera ataba akwiye kwirara ahubwo ari bwo akazi kaba gatangiye.
Ubwo yagaragazaga ibyo umuntu akora amaze kurya agahaga, yavuzemo gukaraba intoki, kwandurura amasahani yaririyeho ndetse no k umenya ko ibyo yariye byose atari ko umubiri ubyakira.
Apôtre Paul Gitwaza, abanyarwanda ngo birinde guhaga nk'abatazongera gusonza
Yagize ati “Hari igihe umuntu arya yahaga akibagirwa koza ibiganza bye no kurenganura abarengana,…Iyo wariye ugahaga ugomba kwibuka abababaye abo ni abapfakazi ndetse n’abadafite kivurira.”
Mu mvugo ica amarenga kandi harimo icyo yashatse kugaragaza nko “gusukura akanwa” aho yashatse kugaragaza ko iyo umuntu amaze kurya agomba koza amenyo ashaka kuvuga ko abantu bagomba kwirinda amagambo akarishye,kubeshyera,kugambana ,guca abandi intege n’ibindi.
Hari abarya bakibagirwa ko bazongera gusonza
Gitwaza yavuze ko muri iki gihe tugezemo hari abarya ariko bakibagirwa ko bazongera gusonza avuga ko abanyarwanda nubwo bamaze gutera imbere badakwiye kwirara.
Ati “Numara kurya ugahaga hari ibintu mukwiye kwandurura mu buzima bwanyu. Hari ibitekerezo bishukana bikakubwira ngo ntugikeneye ibiryo ariko nyuma y’amasaha makeya urakenera bya biryo.”
Avuga ko iyo umaze kurya igifu gitangira akazi ko gusya weho utabizi bishatse kuvuga ko iyo umaze gutera imbere hari indi migambi ihita icurwa utazi y’abashaka kugusubiza inyuma cyangwa kuguteza imbere.
Yagize ati “Igihe cyose gutera imbere bibyara ibintu bibiri,amashyi n’ishyari…igihe cyose uzatera imbere ugomba kumenya ko hari abafite ishyari ndetse n’abandi bafite ishyari n’ababikorera mu mwijima.”
Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango Minisitiri muri Perezidansi Venantie Tugireyezu ,wari uhagarariye Perezida wa Repubulika yavuze ko nubwo hari intambwe Abanyarwanda bateye ariko badakwiye kwirara.
Iki giterane cyitabiriwe n'Abanyapolitiki barangajwe imbere na Venantie Tugereyezu, Minisitiri mu biro by'Umukuru w'igihugu
Hari byinshi Abanyarwanda bari baje gushima Imana
Hari Abaminisitiri batandukanye nka MIDIMAR (ubanza ibumoso), MINISPOC (ukurikiyeho)
Igiterane cyaritabiriwe biringaniye
Hari abari buzuye umwuka kubera ibyiza Imana yakoreye u Rwanda n'ibyo yabakoreye by'umwihariko
Hari n'abahagarariye amadini
Apôtre Gitwaza yasabye Abanyarwanda kwirinda kwijuta bunonko
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Monday, August 10, 2015
Rating: