munyeshuri
w’umukobwa wiga muri Koleji St.Andre mu mwaka wa kane mu ishami rya PCB
(Physics, Chemistry and Biology) yatemye umwarimu mu mutwe no ku
maboko ariko ntiyapfa.
Uyu munyeshuri w’umukobwa wigaga ataha, ngo yazanye umuhoro
aje ku ishuri, atema umwarimu witwa Gasoma Jean Baptiste mu mutwe
ahagana mu gihorihoro, ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Umwe mu barimu utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mukobwa yatemye umwarimu kubera ikibazo cy’amanota.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yatangarije ko uwo mwana w’umukobwa witwa Karamaga Elise, ufite imyaka 17 yagiranye ibibazo n’umwarimu we ejo n’ejobundi batemeranya ku manota umwarimu yamuhaye.
Ati "Uyu munsi mu gitondo umwana yaje yitwaje igikapu kirimo umuhoro, noneho asanga umwarimu muri laboratoire yicaye ahita amutema mu mutwe no ku maboko."
Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko Karamaga nyuma yo gutema umwarimu ngo yahise agira ikibazo cy’ihungabana, akaba yajyanwe kwa muganga, yamara kuvurwa akazakomeza gukurikiranwa ku cyaha yakoze.
Umwarimu watemwe yahise ajyanwa kwa muganga kimwe na Karamaga wamutemye agahita ahungabana.

Kigali: Umunyeshuri w’umukobwa yatemye umwarimu
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Wednesday, August 26, 2015
Rating: