Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Jean Claude Ndayisaba, akaba yatangarije Umuryango ko kugeza ubu abishe Mukaruberwa bataramenyekana ariko hari abari gukurikiranwa.
Yagize ati:” hari ibihuha bivugwa n’abaturage ku baba bagize uruhare mu iyicwa rye. Turi kubishingiraho mu iperereza ngo tubashe kumenya uwakoze aya mahano”.
Uyu muyobozi akaba yadutangarije ko amakuru bafite ari uko nta kibazo na kimwe uyu Mukaruberwa yari afitanye n’umugabo we Mburahose Jean bari bamaze kubyarana abana bane.
Umurambo wa Mukaruberwa ukaba waratoraguwe bigaragara ko aribwo akimara kwicwa ugezwa ku bitaro bya Kiziguro ngo upimwe n’abaganga ari nabo bazemeza icyamwishe.
Gatsibo: Umugore yishwe ateraguwe ibyuma
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, August 06, 2015
Rating: