Polisi
y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kugira no kugendana buri gihe
irangamuntu n’ibindi byangombwa bibaranga kuko nk’uko byitwa aribyo
biranga umuntu, abatabyubahiriza bafashwe.
Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’abantu barenga icumi
basanzwe badafite irangamuntu mu mukwabu wakozwe na Polisi mu Kagari ka
Rwezamenyo ya mbere, Umurenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, ku
itariki 23 Kamena 2015.
Asobanura akamaro ko gutunga no kugendana irangamuntu cyangwa ibindi byangombwa, biranga umuntu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi, yagize ati ˝ Ijambo ‘Irangamuntu’ cyangwa ‘Ibyangombwa’ muri rusange, ubwaryo birisobanuye. Nibyo nyine biranga kandi byerekana uwo uriwe. Kubigira ni ngombwa ariko nanone abantu bagomba kubigendana buri gihe."
Yongeyeho ko kubitunga no kubigendana ari ingenzi kuko hari igihe babisabwa mu gihe cyo gusaba serivisi nko muri Banki kuko aribyo bigaragaza ko usaba serivisi ariwe.
Yasobanuye kandi ko kubigira no kubigendana bituma umuntu adafatirwa mu mikwabu akekwa kuba umwe mu bantu baba bashakishwa kubera gukora cyangwa kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye binyuranyije n’amategeko birimo ubuzererezi.
SP Mbabazi yagize ati"Mu gihe habaye ikibazo nk’impanuka biragorana kumenya imyirondoro y’umuntu wayigiriyemo ikibazo utari ufite ikimuranga … Kumenyesha imiryango, inshuti, n’abavandimwe ba bene uwo muntu ko yagize ikibazo biragorana. Buri wese akwiye rero kugira kandi akagendana ibimuranga kuko biri mu nyungu ze."
Yakanguriye by’umwihariko urubyiruko rugejehe imyaka cumi n’itandatu gufata irangamuntu kandi bakayigenda buri gihe.
Na none SP Mbabazi yagiriye inama abataye irangamuntu, kimwe n’ibindi byangombwa bibaranga ,gushaka ibibisimbura mu gihe bategereje guhabwa ibishya.
Indangamuntu nyarwanda yashyizweho n’itegeko nomero 14/2008 ryo ku wa 4 Kamena 2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa

Nyarugenge: Hatawe muri yombi abatagira n’abatagendana ibibaranga
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Friday, June 26, 2015
Rating: