Ingabire Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless mu muziki yatanze igisubizo
kitashimishije itsinda ry’abahanzi b’Abarundi bakorera umuziki i
Bujumbura bakoze urugendo bakaza kumushaka i Kigali bamusaba ko bakorana
indirimbo ariko we akababera ibamba.
Abahanzi Jean Bosco Niganzwe uzwi nka Bobly na Vianney Nzigamasabo uzwi nka Vichou bahuriye mu itsinda rya Peace and Love ryamamaye myaka ya 2007 na 2008 mu ndirimbo ‘Ubuzima’ yakanyujijeho ku maradiyo yo mu Rwanda n’i Burundi.
Kuva mu cyumweru gishize bari mu Rwanda aho baje i Kigali bazanywe na Knowless bifuzaga ko yabemerera bagasubiramo iyi ndirimbo yabo benshi bita ‘Icyo Imana yifatanyirije’.
Bageze i Kigali, batunguwe n’uko Butera yabateye utwatsi akanga gufatanya na bo nyamara bo bumva nta mpamvu ifatika yamubuza kubemerera.
Iyi ndirimbo ‘Ubuzima’, Peace and Love bashakaga kuyisubiranamo na Knowless igakorerwa muri Touch Records.
Icyabaye urucantege kuri bo, ni uko bifashishije Producer Fazzo
akabahamagarira Knowless amugezaho ubusabe bwabo, undi agahita
abashwishwuriza ababwira ko bitashoboka ngo kuko afite indirimbo nyinshi
uyu mwaka yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Aba bahanzi bahamya ko bageze i Kigali bibagoye cyane bashakisha Knowless, ngo ni we muhanzi w’i Kigali bifuzagaho ubufatanye.
Akimara kubahakanira bamubwiye ko ikiguzi cyose cy’amafaranga yakenera bagitanga ariko akabemerera, undi akomeza kuba ibamba.
Mu kiganiro na Knowless, yabwiye IGIHE ko aba bahanzi bamugejejeho iki cyifuzo ndetse koko arabahakanira ku bw’indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi mu mwaka wa 2015 bityo akaba akeneye umwanya uhagije ngo yite ku kunoza iyi mishinga yahuriyemo n’abandi no gusoza iyo afite muri studio.
Yagize ati “Abo bahanzi baranshatse, ni Fazzo wampamagaye bwa mbere ambwira ko bashaka ko nkorana na bo indirimbo. Ntabwo byashobotse kuko mfite indirimbo nyinshi nahuriyemo n’abandi bahanzi, hari n’izanjye ku giti cyanjye nshaka gushyira hanze haba audio na video, byarangoye cyane ndabahakanira”
Yongeyeho ati “Urabona nakoranye indirimbo na Roberto wo muri Zambia,
iyo ntirajya hanze, hari iyo nakoranye na ba Bruce Melody nayo nshaka
gusohora, hari iyo mperutse gukorana na Lil G, hari video ya ‘Peke
yangu’ ngikurikirana ngo isohoke […] ni byinshi”
Knowless kandi yemera ko aba bahanzi bashyizeho ikiguzi cy’amafaranga kugira ngo abemerere gukorana na bo ariko ntibyakunda.
Ati “Bashatse kunyishyura, ntabwo icyangombwa ari amafaranga nashakaga, mfite akazi kenshi, aho kugira ngo mbemerere gukorana na bo kandi ntabishyizeho umutima nabahakanira”
Abahanzi Jean Bosco Niganzwe uzwi nka Bobly na Vianney Nzigamasabo uzwi nka Vichou bahuriye mu itsinda rya Peace and Love ryamamaye myaka ya 2007 na 2008 mu ndirimbo ‘Ubuzima’ yakanyujijeho ku maradiyo yo mu Rwanda n’i Burundi.
Kuva mu cyumweru gishize bari mu Rwanda aho baje i Kigali bazanywe na Knowless bifuzaga ko yabemerera bagasubiramo iyi ndirimbo yabo benshi bita ‘Icyo Imana yifatanyirije’.
Bageze i Kigali, batunguwe n’uko Butera yabateye utwatsi akanga gufatanya na bo nyamara bo bumva nta mpamvu ifatika yamubuza kubemerera.
Iyi ndirimbo ‘Ubuzima’, Peace and Love bashakaga kuyisubiranamo na Knowless igakorerwa muri Touch Records.
Bavuye i Burundi baza gushaka Knowless i Kigali
Aba bahanzi bahamya ko bageze i Kigali bibagoye cyane bashakisha Knowless, ngo ni we muhanzi w’i Kigali bifuzagaho ubufatanye.
Akimara kubahakanira bamubwiye ko ikiguzi cyose cy’amafaranga yakenera bagitanga ariko akabemerera, undi akomeza kuba ibamba.
Mu kiganiro na Knowless, yabwiye IGIHE ko aba bahanzi bamugejejeho iki cyifuzo ndetse koko arabahakanira ku bw’indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi mu mwaka wa 2015 bityo akaba akeneye umwanya uhagije ngo yite ku kunoza iyi mishinga yahuriyemo n’abandi no gusoza iyo afite muri studio.
Yagize ati “Abo bahanzi baranshatse, ni Fazzo wampamagaye bwa mbere ambwira ko bashaka ko nkorana na bo indirimbo. Ntabwo byashobotse kuko mfite indirimbo nyinshi nahuriyemo n’abandi bahanzi, hari n’izanjye ku giti cyanjye nshaka gushyira hanze haba audio na video, byarangoye cyane ndabahakanira”
Knowless bamuhaye amafaranga biba iby'ubusa ngo kubera akazi kenshi afite
Knowless kandi yemera ko aba bahanzi bashyizeho ikiguzi cy’amafaranga kugira ngo abemerere gukorana na bo ariko ntibyakunda.
Ati “Bashatse kunyishyura, ntabwo icyangombwa ari amafaranga nashakaga, mfite akazi kenshi, aho kugira ngo mbemerere gukorana na bo kandi ntabishyizeho umutima nabahakanira”
Itsinda Peace and Love ntiryanyuzwe n'igisubizo cya Knowless wabakuriye inzira ku murima
Knowless yabereye ibamba Abarundi bamusanze i Kigali basaba ubufasha
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Thursday, June 18, 2015
Rating: