Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Kayonza: Umugabo afungiwe kwiha ububasha bwo kuburanira abandi mu nkiko

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 42 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara, mu karere ka Kayonza, azira kwiha ububasha ku murimo utari uwe aho yigize uwunganira abandi mu nkiko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo, yafatiwe mu rukiko rw’ibanze rwa Rukara ku itariki 23 Kamena 2015 ari kuburanira Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryo muri aka karere kandi adafite ibyangombwa bimwemerera gukora uyu mwuga.
IP Kayigi yongeyeho ko uretse kutagira ibyo byangombwa, atari n’Umunyamuryango w’Urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko.
Yasobanuye ko yafashwe yunganira iri torero mu rubanza rujyanye n’ikibanza ryaburanaga n’umuturage.

IP Kayigi yavuze ko uyu mugabo yahagaritswe kandi mu mwaka wa 2012 kubera nanone gukora bene iyi mirimo atujuje ibyangombwa.
Yibukije ko kugira ngo umuntu akore uyu mwuga agomba kuba ari Umunyamuryango w’Urugaga rw’abawukora kandi afite ibyangombwa bimwemerera kuwukora.
IP Kayigi asobanura ingaruka mbi z’ibyo uyu mugabo akurikiranyweho, yagize ati"Imikorere nk’iyi uretse kuba inyuranyije n’amategeko, ibangamira kandi idindiza gahunda z’ubutabera."
Yagiriye inama abashaka ababunganira mu nkiko gukorana n’abakora uyu mwuga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi n’abo bujuje ibyangombwa bakagirana nabo amasezerano yanditse.
Yasabye abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no kujya baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma haburizwamo igikorwa icyo aricyo cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora.
Ingingo ya 616 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi y’abasivili cyangwa iy’abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta,ahanishwa igifungo kuva ku mwaka kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Kayonza: Umugabo afungiwe kwiha ububasha bwo kuburanira abandi mu nkiko Kayonza: Umugabo afungiwe kwiha ububasha bwo kuburanira abandi mu nkiko Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, June 25, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.