Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi: Urugo rw’Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika rwatewemo gerenade


Urugo rwa Diane Nininahazwe, Umunyamakuru w’ijwi rya Amerika wakomeje kugaragaza ko adashyigikiye manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza, ku wa gatatu rwatewemo igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade ariko nta muntu n’umwe cyahitanye.
Nininahazwe avuga ko icyo gisasu bagiteye iwe aho atuye mu Karere ka Bwiza mu ma saha ya saa moya z’umugoroba.
Yagize ati “Nari ndi mu rugo ndi kumwe n’umuntu wo mu muryango wanjye tugiye kumva twumva gerenade iraturitse. Tugenda twiruka, nta muntu n’umwe twigeze tubona.”
Nininahazwe avuga ko hari hashize iminsi atangaje amakuru y’uko hari abantu bambaye imyenda y’abasirikari n’abapolisi bagenda bashimuta abantu ndetse bakanasahura, ariko kuva icyo gihe akaba yakira ubutumwa bumutera ubwoba bunyuzwa kuri telefoni.

Akomeza agira ati “kuva nava i Gihanga nakiriye ubutuma bumbaza icyo nari nagiye gukorayo ndetse bunambwira ngo sinzasubireyo ko niba abandi bararokotse urupfu njyewe ntazarurokoka.”
Uyu munyamakuru avuga ko nubwo atazi uwateye iyo gerenade mu rugo rwe ariko ko iki ari igikorwa kibabaje cyane kuko abanyamakuru baba bari mu kazi kabo kandi ko bihagije kuba baratwitse ndetse banahagarika ibitangazamakuru byingenga.
Kuri we kuba igihugu kirangwa n’ibihuha ngo biterwa n’uko nta maradiyo agihari, yemeza kandi ko adateze kureka akazi ke kubera abamutera ubwoba.
Igitero cyagabwe iwabo w’uwo munyamakuru ni kimwe mu bikomeje kugaragaza akaga Itangazamakuru ririmo muri icyo gihugu, nyuma y’aho ibitangazamakuru bimwe bifunzwe, Abanyamakuru bamwe bagafatwa bagafungwa, abandi bagahigwa kugeza aho bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Inkuru ya Infos Grands Lacs
Burundi: Urugo rw’Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika rwatewemo gerenade Burundi: Urugo rw’Umunyamakuru wa Ijwi rya Amerika rwatewemo gerenade Reviewed by ibigezwehobyose on Friday, June 26, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.