Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi: Two people Died ==> Babiri bapfuye Birashwe Grenades(ibisasu)

Amasasu menshi na gerenade byumvikanye mu Burundi mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Bujumbura mu ijoro ryo kuwa Gatandatu bishyira ku cyumweru, abantu babiri akaba aribo bamaze kumenyakana ko bishwe nayo.
Ayo masasu yumvikanye mu murwa mukuru Bujumbura yahitanye abantu babiri barimo umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Burundi.

Uru rusaku rw’amasasu rwatumye abaturage barara bataryamye, abandi bavuza akaruru n’amafirimbi mu gihe abandi bagiye mu mihanda babuza abapolisi kwinjira muri ako gace, babashinja ko babarasa.
Ntiharamenyekana uruhande abarashe abo bantu bariho, gusa bivugwa ko ari abashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza n’abatayishyigikiye bashyamiranaga.
Kuva imyigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza yatangira muri Mata uyu mwaka, abantu barenga 70 bamaze kuyigwamo mu gihe abarenga ibihumbi 100 aribo bamaze guhungira mu bihugu bihana imbibi n’u Burundi.
Burundi: Two people Died ==> Babiri bapfuye Birashwe Grenades(ibisasu) Burundi: Two people Died ==> Babiri bapfuye Birashwe Grenades(ibisasu) Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, June 29, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.