Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi: Amatora yatangiye hakiri imvururu ese Araza kurangira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Burundi yatangiye nyuma y’amezi ageze kuri abiri igihugu kiri mu mvururu zishingiye kuri manda ya kabiri ya Perezida Nkurunziza.
Bimwe mu biro by’itora mu murwa mukuru Bujumbura no mu zindi ntara byaraye bigabweho ibitero mbere y’uko amatora atangira, gusa abagabye ibyo bitero bananiwe kugira igikoresho na kimwe cyifashishwa mu matora bangiza nkuko Polisi yabitangaje.
Abaturage bagera kuri miliyoni 3.8 nibo bemerewe gutora mu gihe aya matora yanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko atazaba mu mucyo no mu bwisanzure.

Perezida Nkurunziza we yasabye abaturage gutora mu mucyo bagahitamo abayobozi bishakiye.
Yagize ati “ Barundi, tora uwo mushaka mu mutekano n’ubwitonzi. Ubatera ubwoba muti : ‘oya ! Kumbuza gutora ni ukunyaga ubwenegihugu bwanje.”
Yakomeje agira ati “ Muri iki gihugu cyacu, hari uburyo bumwe gusa bwo gufata ubutegetsi. Ni ugusaba ijwi umuturage, maze akariguha mu matora, abishatse.”
Abayobozi mu Burundi banze gusubika amatora n’ubwo bagiye babisabwa n’inzego zitandukanye kenshi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, nawe yari yasabye ko amatora yasubikwa kubera ibihumbi by’abaturage bamaze guhungira mu bihugu bituranye n’u Burundi.
Abantu bagera kuri 70 nibo bamaze kugwa mu mvururu zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ari nazo zateye gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi waje kuburizwamo ariko wari wageragejwe.
Hagati aho, mu gihe amatora yatangiye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite kuri iki cyumweru yemeje ko yamaze guhungira mu Bubiligi kubera kwirinda ko yagirirwa nabi nyuma yo kudashyigikira manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Pie Ntavyohanyuma wemeje ko yahungiye mu Bubiligi yavuze ko yahatiwe kuva mu gihugu kubera imvururu zatejwe na Perezida Nkurunziza ushaka gukomeza kuyobora igihugu mu gihe manda yemererwa n’amategeko zarangiye.
Pio yagize ati “ Ndashaka kumubwira (Perezida Nkurunziza) ko manda ashaka itemewe n’amategeko. Ndashaka kumubwira ko guhatiriza kujya mu matora ntacyo bivuze.”
Yanatangaje ko yagiriye inama Perezida Nkurunziza ngo areke kongera kwiyamamaza ariko ngo ntiyabyumva.
Yagize ati “ Njye ubwanjye nagiriye inama Perezida Nkurunziza yo kureka umugambi we kuri manda ya gatatu, ariko igisubizo cye cyari ukuntera ubwoba, kunkoza isoni.”
Mu gihe amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe kuri uyu wa Mbere, ay’Umukuru w’igihugu yo azaba tariki ya 15 Nyakanga 2015.
Abaturage ku mirongo bategereje gutora...
Burundi: Amatora yatangiye hakiri imvururu ese Araza kurangira Burundi: Amatora yatangiye hakiri imvururu ese Araza kurangira Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, June 29, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.