Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Celebs show:Riderman yemeye ko yatandukanye na Asnah akamusimbuza Miss Agasaro Nadia

Nyuma y’igihe kirekire Riderman ahamya ko we n’uwahoze ari umukunzi we Asnah urukundo rwifashe neza, yashyize yerura ko hashize igihe batandukanye ndetse ko ubu akundana na Agasaro Farid Nadia wabaye Miss Mount Kenya, gusa amakuru y’uko uyu mukunzi we mushya yaba amutwitiye inda yo yayagize ubwiru.


Bagiranye ibihe byiza mu rukundo rwabo, ariko byamaze kuba amateka
Hashize igihe bivugwa ko Riderman na Asnah batandukanye, nyamara uko byavugwaga bombi babyamaganiraga kure bakavuga ko ari abashaka kubateranya, ariko Riderman mu ijwi rye yemereye Umuryango.rw ko hashize igihe baratandukanye, anahamya ko ubu urukundo rwifashe neza hagati ye na Agasaro Farid Nadia wabaye Miss Mount Kenya.


Ugiciye inkondo si we ugicundamo, Riderman wakundanye na Asnah imyaka irenga 8 ubu yabaye uwa Miss Agasaro Nadia
Ku bijyanye n’uko baba bateganya gukora ubukwe, Riderman yabwiye Umuryango.rw ko Imana ibafashije bwaba ariko yirinda kuvuga amatariki, gusa bivugwa ko ubukwe bwabo ari mu minsi ya vuba. Riderman kandi abajijwe ku makuru y’uko uyu mukunzi we yaba atwite, yavuze ko ntacyo yumva yabivugaho.

Bivugwa ko uyu mukobwa yaba atwite inda ya Riderman ariko ntacyo uyu muhanzi ashaka kubivugaho
Riderman na Asnah bari bamaranye imyaka irenga 8 bakundana, bagiye bafatanya kwamagana buri wese wazanaga amakuru ajyanye n’uko baba baratandukanye, nyamara ninako byavugwaga ko baba baratandukanye bakabigira ibanga rikomeye.
Bishoboka kandi ko Asnah yaba yari akibeshya ko Riderman ari we ahoza ku mutima nyamara yaramaze kwegurira umutima we Miss Agasaro, uyu muhanzi akaba yari atarabasha kwerurira Asnah ko atakimukunda, kuko Umuryango.rw dufite amakuru yemeza ko uyu mukobwa yajyaga akunda kujya kwa Riderman mu minsi micye ishize, kandi bivugwa ko baba baratandukanye.

Asnah ubu we ararira ayo kwakira nyuma yo kubura uwo bakundanye imyaka umunani yose
Ku isaha ya saa yine n’iminota 10 za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanema 2015, umunyamakuru wa Umuryango.rw yahamagaye Asnah kuri telefone ye igendanwa, uyu mukobwa byumvikanaga ko yaririraga mu buriri, akaba yabwiye umunyamakuru ko yagira icyo aza kubasha kuvuga abyuutse, ibi bishobora kuba bivuze ko yaba atarabasha kwakira gutandukana kwe na Riderman bamaranye imyaka irenga 8 bakundana.
Celebs show:Riderman yemeye ko yatandukanye na Asnah akamusimbuza Miss Agasaro Nadia Celebs show:Riderman yemeye ko yatandukanye na Asnah akamusimbuza Miss Agasaro Nadia Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, June 29, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.