Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ingingo 10 zitandukanya abakeba Mico The Best na Senderi bahora bahagizanya

Mico The Best na Senderi International Hit ni imitwe ibiri yigaranzuye bagenzi babo mu njyana ya Afrobeat ahanini biturutse ku iteranamagambo, guhangana mu bikorwa, guhigana ubutwari no kugaragaza ko buri wese ari umwami w’iyi njyana.


Injyana ya Afrobeat mu Rwanda ibarizwamo abahanzi benshi ndetse banakomeye. Kuva Kamichi na Kitoko bava mu Rwanda, Mico The Best na Senderi basigaye mu kibuga bisararanga mu kibuga cya Afrobeat bonyine, buri wese ahora ashaka kwerekana ko ari we muhanga, akunzwe kurusha abandi ndetse by’umwihariko ugasanga buri wese ariyita ‘umwami wa Afrobeat’ ashingiye ku bikorwa bye.
Aba bahanzi bombi, bahorana batana mu mitwe, guterana amagambo adashira aho usanga buri wese ahora mu itangazamakuru agaragaza uburyo mukeba we ntacyo ashoboye ndetse adakwiye gukora iyi njyana.
Mico the best
Hari igihe cyageze, aba bahanzi batangira guhangana bahigana ingufu, aho Senderi yabwiye Mico ko nibabonana azamukubita iz’akabwana, undi na we akavuga ko adashobora kuva ku izima kubera amagambo yita ‘ay’ibikangisho’ mukaba we ahora amubwira.
Senderi internation Hits
Mu minsi ishize, Mico The Best yabwiye Senderi ko agiye kumwahagiza akamwereka ko ntaho bahuriye mu muziki. Hari mu mpera za 2014, Senderi nta bintu byinshi yavuze gusa mu ijambo rimwe yabwiye IGIHE ko ‘azakubita Mico Rugondihene’ mu gihe kidatinze.

Bidakeye kabiri, irushanwa rya PGGSS ya 5 ryaratangiye, Senderi yibona muri 15 bahatanira imyanya 10 ya mbere, Mico ataha amara masa. Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yahise agira ati “Muri 2014 namubwiraga ko nzamukubita akanyafu ntanyumve, mba mutwaye Salax ndetse ninjira muri Guma Guma arasigara. Ibi mukoreye byo ni umutego witwa Rugondihene mukubise. Ntazongere”
Ku ruhande rwa Mico we nta bintu byinshi avuga kuri Senderi ngo ‘kuko adashobora guhangana n’uruhinja nka Senderi utazi kuririmba ahubwo ko ari umukinnyi wa comedy’
Mu kugaragaza ubushongore n’ubukaka bw’abakeba baba mu muziki nyarwanda, IGIHE izajya ibagereranya hagendewe ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo kugaragaza koko ibikorwa buri wese afite bityo abakunzi ba muzika cyangwa abafana b’aya matsinda bakibonera by’ukuri ufite imihigo kurusha undi.
1. Imyaka bamaze mu muziki
- Mico The Best amazemo imyaka 7
Vs
- Senderi International Hit amazemo imyaka 16(indirimbo ya mbere yayikoze muri 1999)
2. Amashuri bize
- Mico The Best yarangije amashuri yisumbuye
Vs
- Senderi International Hit yize amashuri abanza gusa
3. Abahanzi bo mu mahanga bakoranye indirimbo
- Mico The Best yakoranye na Diamond na Kidum
Vs
- Senderi International Hit nta n’umwe
4. Ibikombe bamaze gutwara mu muziki
- Mico The Best nta na kimwe
Vs
- Senderi International Hit afite Salax Award ya 2014
- Mico The Best yitabiriye PGGSS inshuro imwe, Senderi amaze kuyijyamo inshuro eshatu
5. Ibitaramo bakoze hanze y’u Rwanda(uvanyemo mu Karere)
- Mico The Best nta na kimwe
Vs
- Senderi International Hit yakoze bitanu: Bibiri mu Bubiligi, kimwe mu Bufaransa n’ibindi bibiri mu Buholandi
6. Amasosiyete bamamariza
- Mico The Best ntayo
Vs
- Senderi International Hit akorana na Airtel
7. Album bamaze gukora
- Mico The Best amaze gukora ebyiri
Vs
- Senderi International Hit na we afite ebyiri
8. Imitungo bafite
Ntiberura ngo bayivuge imitungo itimukanwa cyangwa amafaranga bafite kuri konti ariko:
Senderi afite:
- Inzu ye bwite abamo i Gikondo ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 100.
- Afite imodoka agendamo ifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi 200
Mico The Best afite:
- Afite ubutaka bwo kubakaho bufite agaciro kagera kuri miliyoni eshanu
9. Ubuzima bwabo bwite
- Mico The Best ni ingaragu ifite umwana umwe
Vs
- Senderi International Hit nawe nta mugore afite ariko afite abana batatu
10. Uko bakurikiranwa ku mbuga nkoranyambaga
Mico The Best:
-Facebook: Afite paji ifite LIKES 910
-Twitter: Ntakonti agira
-Instagram: Akurikiwe n’abantu 382
Senderi International Hit
- Facebook: Nta page agira
-Twitter: akurikiwe n’abantu 59
-Instagram: Akurikiwe n’abantu 859
Aba bahanzi bombi bahora bahanganye mu buryo budahutazanya cyangwa ngo umwe abangamire inyungu z’undi mu muziki, bagiye bakora ibikorwa bitandukanye buri wese ashaka kugaragaza ko hari urwego rukomeye yagezeho ndetse bakanahana intera muri muzika.

Ingingo 10 zitandukanya abakeba Mico The Best na Senderi bahora bahagizanya Ingingo 10 zitandukanya abakeba Mico The Best na Senderi bahora bahagizanya Reviewed by ibigezwehobyose on Monday, March 02, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.