Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’abategura
amarushanwa ya Miss Heritage International, berekanye ko bishimiye cyane ubwiza
bw’uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Heritage Rwanda 2015, ndetse
banaboneraho gusobanura ko aje asimbura Miss Marlene Mutoniwase waserukiye u
Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage International umwaka ushize, akabasha no
kwegukanamo ikamba ry’umukobwa ugaragaza kuba intyoza kandi utekereza kure mu
kanya kato, aribyo mise Misss Ludodiversity.
Muri ubu butumwa bagize bati: “U Rwanda rwongeye kwigaragaza, undi mukobwa w’ubwiza budasanzwe yambitswe
ikamba rya Miss Heritage Rwanda, akaba ari nawe wambitswe iri kamba wa mbere
muri 2015. Yitwa Bagwire Keza Joannah akaba aje akurikira Mutoniwase Marlene
wabashije kwegukana ikamba rya Misss Ludodiversity mu marushanwa ya Miss
Heritage ku rwego rw’isi. Igikurikiyeho kuri we(Bagwire Keza Joannah), ni
ukwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Miss Heritage ya 2015”
Mu gihe amarushanwa mpuzamahanga nk’aya
yitabiriwe na Marlene Mutoniwase mu mpera z’umwaka ushize wa 2014 akabera muri
Afrika y’Epfo, ay’uyu mwaka nayo biteganyijwe ko azaba mu mezi asoza umwaka
ariko igihugu azaberamo cyo kikaba kitaratangazwa, ariko bishoboka ko hashobora
kuzaba ari hanze y’umugabane wa Afrika kuko ay’umwaka ushize yabereye kuri uyu
mugabane.
Bagwire Keza Joannah yahawe ikaze mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza Inkuru irambuye
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Friday, March 06, 2015
Rating: