Julienne Uwacu ni we
Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo, akaba asimbuye Ambasaderi Joseph Habineza.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa 24 Gashyantare 2015, riragira riti,
"Ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda nk'uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24/2/2015, yashyizeho Minisitiri mushya.
Madamu Uwacu Julienne, Minisitiri wa Siporo n'Umuco"
Minisitiri mushya w'Umuco na Siporo, Akacu Julienne, yari asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije mu ihuriro ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho myiza y'abaturage n'iterambere.
Breaking News :Joseph Habineza ntakiri Minisitiri w’umuco na siporo ukundi mu Rwanda
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Tuesday, February 24, 2015
Rating: