Lil Wayne akomeje urugamba rwo gusenya Cash Money Records Lil Wayne akomeje urugamba rwo gusenya Cash Money Records
Nyuma y’amakimbirane akomeye Lil Wayne yagiranye na Birdman
umuyobozi wa Cash Money Records, yafashe umwanzuro wo gukora iyo bwabaga Drake
na Nicki Minaj na bo bakavamo byihuse.
Young Money ngo ntizaba imbata ya Cash Money
Uyu muhanzi uherutse gutangaza ko
afite imigambi yo kubangamira inyungu za Cash Money Records , kuri ubu
yatangaje ko agiye gukora iyo bwabaga agasenya iyi Label yihimura ku kuba
yaradindije album ye Tha Carter V ku bushake bityo akaba na we yavuze ko
atakora ikosa ryo kugenda asize Drake na Nicki Minaj ari na bo bahanzi basa
n’abakomeye bari basigayemo.
Nk’uko TMZ yabitangaje, Lil Wayne
yavuze ko Drake, Nicki Minaj, Christina Milan na Lil Twist basinyanye na we
muri Young Money Entertainment bityo ngo ntagomba kugenda abasize.
Uretse kuba bari bafitanye
amasezerano, aba bahanzi bose bari basanzwe bafite ubufatanye n’ubucuti
bukomeye ku buryo bitatungurana bose baramutse bisunze Lil Wayne bakava muri
Cash Money.
Lil Wayne akaba aherutse gusohora
MixTape yise ‘Sorry For The Wait 2’, yiganjemo indirimbo zisegura ku bafana be
ku bwo gutegereza album ya Tha Carter V itarabashije kujya hanze. Imwe mu
ndirimbo Lil Wayne yashyize hanze yise ‘Coco’ aririmbamo amagambo akomeye
yibasira Birdman akamubwira ko adateze kuzamuha umutuzo na rimwe.
Afite umugambi wo kutongera kuba umucakara wa Cash money
Amakimbirane ya Lil Wayne na Birdman
yatangiye mu mpera z’umwaka ushize ubwo album Tha Carter V yagombaga gushyirwa
hanze ikajya ihora isubikwa ku mpamvu zitumvikana Birdman yahoraga aha Lil
Wayne.
Album Tha
Carter V ya Lil Wayne yagombaga gusohoka muri Gicurasi 2014 yigizwa mu Kwakira
2014 nabwo ntiyajya hanze. Mu minsi mike ishize Lil Wayne yari yatangaje ko
agiye kuva muri Cash Money kubera inyungu ze ziri kuryamirwa, anaherutse kuvuga
ko ashobora kuziyambaza inkiko bagakizwa na Leta.
Lil Wayne akomeje urugamba rwo gusenya Cash Money Records Lil Wayne akomeje urugamba rwo gusenya Cash Money Records
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Tuesday, January 27, 2015
Rating: